Isuku mu ngo, uhereye ku mazu akurungiye neza n’ibikoni byayo, ubwiherero ni byo bisigaye biranga ingo nyinshi mu Karere ka Ngoma.
Ng’ibyo ibikorwa by’indashyikirwa by’amasibo biri henshi mu Karere ka Ngoma, by’umwihariko mu Murenge wa Sake. Aho ibi nikorwa bishimwa na Guverineri Kazaire Judith wahagurutse kugira ngo aze kubireba no kubishimira abaturage.
Guverineri w’intara y’Ibirasirazuba, Kazayire Judith, ari kumwe kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yasuye ingo zo mu Murenge wa Sake ashima isuku iharangwa. Ibi bikorwa bikaba bimaze kugerwaho mu gihe gito, kuva aho abaturage bibumbiye mu masibo y’ingo kuva ku icumi kugera kuri cumi n’eshanu.
Uretse isuku mu ngo amasibo yagezeho ku buryo bigaragarira umuhisi n’umugenzi, hari n’igikorwa cyo guhunikira imyaka hamwe, gufasha no kuremera abatishoboye.
Nyuma yo gusura ingo nyinshi areba isuku no gufungura ibyumba by’abajyanama, Guverineri yaganiriye n’abaturage abashimira, ubufatanye bafite.
Avuga ko ashimira abayobozi bagize uruhare mu gutuma amasibo akora neza. Agira ati, “mbasabye kubumbatira umutekano cyane cyane muri ibi bihe by’amatora,mwirinda ibihuha bica ibikuba n’ibyaha birimo ibituruka ku biyobyabwenge n’ubusinzi. Mbashimira ko ko mwakoze mukeza, ndabasaba guhunika no kwitegura ihinga ritaba, muggakora mukiteza imbere. Ndabasaba gukomeza kwitegura neza amatora, mukazayitabira mwese kandi kugihe.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net