Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Francis Habitegeko nyuma yo kwifatanya n’imbaga n’abakristu basaga ibihumbi 20 bitabiriye urugendo nyobokamana i Kibeho mu gitambo cya misa cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Asompusiyo hazirikanywa ijyanywa mu ijurui rya Bikiramariya.
Ubutaka butagatifu bwa Kibeho buzwiho nka hamwe mu habereye amabonekerwa Bikiramariya abonekera abakobwa 3 busurwa n’abakristu benshi buri mwaka bari hagati y’ibihumbi magana 3 na magana 5. N’ubwo bigaragarako ubu butaka busurwa n’abantu benshi, ntabwo uburyo bwo kubacumbikira buraboneka ku buryo bunoze.
Meya wa Nyaruguru, Hbitegeko F.
Aha niho Habitegeko ahera asaba abikorera gukomeza gushora imari yabo muri aka karere bibanda cyane cyane mu kuzamura ibikorwa byateza imbere ubukerarugendo birimo amahoteri ndetse n’amazu afasha kugaburira abakora ingendo nyobobokama , dore ko leta yo yatangiye kuhageza ibikorwa remezo by’ibanze birimo amashanyarazi,ibikorwa remezo bijyana n’itumanaho, amasoko ya kijyambere ndetse n’amazi meza.
Habitegeko agira ati” Kuba amabonekerwa yBikiramariya yarabereye hano , ni umwihariko ku karere ka Nyaruguru ,muri Afurika yose kuko niho hemejwe ko habereye amabonekerwa y’ukuri. Niyo mpamvu tubona abashyitsi benshi baza batugana ariko ntabwo turabyaza aya mahirwe umusaruro ku buryo bushimishije.”
Turasaba abikorera gushora imari mu bukerarugendo bushingiye ku iyobokamana bukorerwa hano i Kibeho cyane cyane bubaka amazu yo gucumbikiramo abashyitsi no kubagaburira ,ubu hari abamaze gufata ibyumba by’umwaka utaha kugira ngo bazabone aho barara nibagaruka kuko amahoteri ya hano ahora yuzuye kandi umuhanda wa Kaburimbi numara kuhagera abantu bazakomeza kwiyongera.
Uyu muyobozi avugako ibikorwa by’ubukerarugendo bukorerwa i Kibeho biteza imbere abikorera ndetse n’abaturage b’Akarere bakabona uburyo bwo gucuruza ibiribwa n’ibikoresho bitagatifu .
Mu gukomeza guteza imbere ubukerearugendo bushingiye ku iyobokamana ndetse n’Akarere ka Nyaruguru muri rusange, Nyakubahwa Paul Kagame ,Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yemereye kubaka umuhanda wa Kaburimbi uzorohereza abagana kibeho ndetse n’ishoramari muri Aka karere.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

