Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, igaragaza ko nibura mu munota umwe abantu basaga 20 bahunga bivuye ku ntambara n’ibindi bikorwa bibangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Iyi raporo Ivuga ko umubare w’abavuye mu byabo wazamutse ukava kuri miliyoni 33.9 mu 1997 ukagera kuri miliyoni 65.6 mu 2016 kandi ko nibura umuntu umwe kuri 113 bahunze, ugereranyije no mu myaka ishize aho habarwaga umwe kuri 160.
Na none kandi ngo kimwe cya kabiri cy’impunzi zose niabana kuko bagize 51%. Umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi HCR) uvuga kandi ko ubusabe bw’ubuhungiro 75.000 bwasabwe n’abana ahanini baturika muri Afghanistan na Syria
Inkambi y’impunzi ya Nyabiheke muri Gatsibo
Ukwiyongera kw’impunzi ku Isi byatijwe umurindi n’intamabara zikomeje hirya no hino, ariko by’umwihariko muri Syria, Yemen, Soudan Y’Epfo no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imibare itangwa n’iryo shami (HCR), igaragaza ko impunzi nyinshi ku Isi zaturutse muri Syria, aho abasaga miliyoni 5.5 bakuwe mu byabo mu 2016. Undi mubare munini n’uw’abaturutse muri Afghanistan, bagakurikirwa n’abo muri Soudan y’Epfo, Somalia na Soudan.
Ariko ngo guhera muri 2015, umubare w’abanya-Afghanistan bari barahunze waragabanutse ubwo abenshi muri bo batangiye gutahuka bava mu gihugu cy’igituranyi cya Pakistan.
Iyi raporo kandi igaragaza imibare ku bihugu byakiriye impunzi, ikagaragaza ko igihugu cya Turkiya ari cyo cyakiriye umubare munini w’Impunzi mu 2016 aho abasaga miliyoni eshatu bahungiyeyo. Pakistan, nayo yakunze kwakira izituruka muri Afghanistan nayo yakiriye nyinshi mu gihe Liban nayo yaje ku mwanya wa gatatu.
Amakimbirane akomeje gukaza umurego mu majyepfo ya Afurika, akaba ariyo nyirabayazana w’umubare munini w’impunzi n’uw’abata ibyabo.
Gusa hagati aho, ntabwo iyo raporo igaragaza ko hari icyizere cyo guhagarara kw’imvururu hirya no hino ku Isi, ahubwo ivuga ko hakenewe umuti urambye wo gukemura ibyo bibazo aho gutanga ubutabazi bwihuse.
Umuyobozi Mukuru wa HCR Filippo Grandi , agira ati, “Mu buryo bwose, uyu mubare w’impunzi ntukwiye kwemerwa kuko nde ni munini cyane bikabije .
Uyu muyobozi, ahamagarira buri wese ubufatanye n’icyerekezo kimwe cyo kurwanya no gukemura ibibazo, tugakora ku buryo impunzi, abataye ibyabo imbere mu gihugu, n’abashaka ubuhungiro bakwitabwaho mu gihe hagishakishwa umuti urambye.
Ikibazo cy’abahungira hagati mu gihugu nacyo cyakajije umurindi kuko abasaga miliyoni 40.3 mu mpera za 2016 barahunze ugereranyije na miliyoni 40.8 bariho mu 2015. Abenshi bakaba ari abo muri Syria na Iraq ariko Columbia akaba ariyo yagize benshi bataye ibyabo imbere mu gihugu.
Ku wa 20 Kamena buri mwaka, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana impunzi. Ku wa 4 Ukwakira 2000, Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yemeje ko kuva mu 2011, Isi izajya yizihiza umunsi mpuzamahanga w’Impunzi ku itariki 20 Kamena buri mwaka, icyo gihe Loni yemeye ko uwo munsi uzajya uhura n’uwashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wo kwizihiza umunsi w’impunzi kuri iyo tariki.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net

