Amakuru

Kiziguro : Bamwe mu bahinzi biyemeje guhinga urutoki bya kijyambere

Ku bufatanye n’umushinga FAAS-Rwanda ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Rwanda Agricultural Journalists Alliance (RAJA), tariki ya 24 Kanama 2017,  hakozwe urugendo shuri mu Murenge wa Kiziguri, Akarer ka Gatsibo, hagamijwe kurebera hamwe uburyo bamwe mu bahinzi n’aborozi biteje imbere.

RAJA yaganiriye n’abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi  mu Kagali ka Rubona, Umurenge wa Kiziguro, abahinzi biyemeje guhinga urutoki bya kijyambere, basobaur aimpamvu biyemeje kuba abahhinzi b’urutoki.

Umwe muribo agira ati, “ni ukubera ko nabonye rutanga umusaruro ufatika kuko nagiye gutemberera abandi bahinzi ndeba ukuntu urutoki rutanga umusaruro mwiza iyo rwitaweho, ni uko nanjye niyemeza kuruhinga.”

Akomeza avuga ko , yiyemeje guhinga urutoki mu buryo bwa kijyambere bikaba ngombwa kureka  ibindi yari asanzwe akora yiyegurira  gushyira imbaraga ze mu guhinga urutoki  gusa, ubu akaba afite urutoki rugizwe n’insina zitandukanye harimo iza FIA 17, FIA 25, injagi n’imporogoma kandi  yatangiye kubona umusaruro ku buryo inyungu ategereje mu rutoki  yatangiye kuyibona kandi ikaba ikomeje kwiyongera.

Mugenzi we, nawe w’umuhinzi w’urutoki, avuga ko ibitoki yejeje  uretse ibyo yenzemo urwagwa, ibindi yagiye abigurisha amafaranga atari munsi y’ibihumbi 5000 kimwe.

Agira ati, “Impamvu  ni ukubera ko igitoki kimwe mu byo nejeje  cyapimaga  ibiro  birenze 50, ikilo kimwe nkakigurisha  amafaranga ijana.

uyu muturage avuga ko uretse no guhinga  urutoki ari  n’ n’umufashamyumvire mu buhinzi bw’urutoki rwa kijyambere agamije gufasha bagenzi be b’abahinzi bakeneye kuvugurura urutoki rwabo kandi akaba afite na gahunda  yatangiye  yo gutubura imbuto z’insina.

Ubwoko bw’insina azatubura ngo ni injagi, imporogoma, intuntu, FIA 17 na 25. Injagi n’imporogoma kuko  ari i ubwoko bw’insina butanga igitoki cy’inyamunyo,naho FIA 17 yo  ikaba ishobora kuribwa nk’inyamunyo, ikaribwamo imineke ndetse ikanengwamo umutobe n’urwagwa naho  FIA 25 n’intuntu bikaba ari  ibitoki by’amakakama byengwamo umutobe.

RAJA, (Rwanda Agricultural Journalists Alliance) ifite  inshingano yo kwigisha abaturage uburyo bashobora kwigana abandi mu kwiteza imberemu buhinzi n’ubworozi).

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top