Umuyobozi w’Akarere yifatanyije n’abaturage ba Rukomo mu kwegereza abatuye gahurura amashuri abanza
Umuyobozi w’Akarere , Bwana Mupenzi George n’abandi bagize komite nyobozi y’Akarere, abajyana b’Akarere, Ingabo, Police n’abakozi b’Akarere bifatanyije n’abaturage b’umurenge wa Rukomo mu muganda wo gusiza ahazubakwa ibyumba by’amashuri 7 n’ubwiherero bwabyo mu kagari ka Gahurura banahanga umuhanda werekezayo.
Ubuyobozi n’abaturage ba Rukomomu muganda
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi Georges, yabwiye abaturage ko ubushake n’imbaraga zizahurizwa hamwe mu kubaka aya mashuri ari zo zizatuma ibi byumba bizigirwamo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2018.
Akagari ka Gahurura kagizwe n’imidugudu 10 ituwemo n’ingo 1165 n’abaturage 4789. Abaturage bishimiye ko abana babo begerejwe amashuri hafi kuko uretse ishuri rya GS Rukomo, abana biga mu mashuri abanza bakoraga urugendo rurerure berekeza ku ishuri rya Rukomo II cyangwa ku ishuri rya Bufunda riherereye mu murenge wa Mukama.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mupenzi Georges, asaba abaturage gukomeza gukora imirimo ibateza imbere, kubera ko isoko ry’ibyo bakora ryiyongereye kandi ribasaba byinshi bita ku mutekano banarengera ubuzima bwabo, bishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo umunyarwanda wese iyo ava akagera abeho neza kandi afite icyerekezo.
Kagaba Emmanel,umwezi.net