Afurika

Umunsi wa kawa mu Rwanda wizihijwe mu karere ka Gatsibo.

ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga NAEB kizihije umunsi wa kawa habaho n’igikorwa cyo gusangira ikawa n’abanyenganda, abayobozi n’abahinzi bayo mu Karere ka Gatsibo .

Iki gikorwa si ubwambere kibaye kuko kuva mu mwaka wa 2011 kugeza uyu munsi buri mwaka  hakabaho guhinduranya uturere, .baganira habaho  nubusabane hagati ya bahinzi na Naeb .

Ubu icyo gikorwa  cyabereye mu umudugudu  wa nyange akagali ka Rumuri umurenge wa Muhura akarere ka Gatsibo mu ntara y’iburasirazuba..

Ikigo NAEB kivuga ko umuco wo kuvuga ko ikawa inywebwa n’abifite cyangwa se abanyamahaga ugomba gucika ntitweze tujyana mu masoko cyangwa ngo twoherereze abanyamahanga twe tutazi n’icyanga cyayo, muhura ikaba ari iya 1 mu kweza kawa mu karere ndetse no ku rwego rw’intara kuko muri miliyoni 5 z’ibiti akarere gafite ifitemo miliyoni hafi 2 z’ibiti byazo.

Muyoboke Sprien  umuturage utunzwe n’ubuhinzi bwa kawa  biturutse mu ukumva impanuro z’ubuyobozi bwiza, byatumwe atinyuka  agana Bank bituma ubuhinzibwe butera imbere kuko yahereye kubiti 50,none ubu kubwo kwiteza imbere ageze kubiti bigera ku gihumbi1000  none ubu ageze kurugero rushimishije.haba mwitera mbere ry’umurugo rwe nigihug murirusange.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gatsibo bwana Habimana Kizito ashimira abaturage ba Muhura bagaragaza iterambere isuku n’ubufatanye na leta bidasanzwe, ngo usibye n’ibyo no mu matora y’umukuru w’igihugu bitwaye neza. Ahuza amateka y’igihugu n’aya kawa yibutsa ko twese twavutse dusanga igihingwa cyayo kuko yaje ije kunganira ubukungu n’iterambere by’umuturage n’igihugu muri rusange bityo umuturage akaba akwiye kuyisigasira agahinga kinyamwuga bijyanye n’igihe tugezemo.

Asaba ikigo NAEB, abanyenganda n’imishinga itandukanye yita ku ubuhinzi bwa kawa kwegera byimbitse umuhinzi agafashwa guteza imbere ubuhinzi bwe, asaba umuturage kudahingira isoko gusa kuko  kuyitunganya bitagoye bityo n’umuryango nyarwanda ukamenya uburyohe bw’igihingwa cyabo ntibabubwirwe n’abo hanze gusa, ibyo bizatuma banarushaho kumenya agaciro kayo. arasaba kandi umuco wo kugurisha kimamyi ko wacika burundu yibutsa ko leta ariyo mpamvu yegereje abaturage inganda ziyitunganya ku nyungu z’umuturage.

kunywa kawa bayishyizemo ingufu umubare ukazava kuri 98% wa kawa yoherezwa hanze mu gihugu hagasigara 2% gusa ukaziyongera, afata urugero rw’igihugu afrika yose ireberaho cya Ethiopia kiri ku mwanya wa 1 mu uguhinga kawa nyinshi aho usanga 50% ijya hanze iyindi ikanywebwa n’abenegihugu ndetse na cya gihe habayeho ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ubukungu bwaguye ntibibe byateza ikibazo k’ubukungu bw’igihugu kuko n’ubundi baba bayikoresha.

Bwana Munyankera Paucien ashinzwe ibijyanye n’umusaruro w’ikawa mu kigo cya NAEB akaba ari nawe ntumwa y’umuyobozi mukuru muri uwo muhango , avuga ko kawa ari igihingwa cyubashywe kuva ku umuturage kugeza kuri leta kuko bazi agaciro ibafitiye ‘’ mwabonye uburyo abahinzi yabateje imbere, si Muyoboke gusa yateje imbere ahubwo ni uko ariwe mwashoboye kubona kuko afite benshi yavugiye, natwe nk’igihugu kawa ikaba ifite aho yadukuye n’aho itugejeje’’ mu bikomoka ku ubuhinzi n’ubworozi NAEB yohereza mu bihugu byo hanze kawa iza ku mwanya wa 2 mu kwinjiza amadevize menshi kuko umwaka ushize hinjiye agera kuri miliyoni 600 z’amadevize ubwayo ikaba yarinjije miliyoni 300.

Bwana Paucien avuga ko gahunda yo gukundisha umunyarwanda kunywa kawa bayishyizemo ingufu umubare ukazava kuri 98% wa kawa yoherezwa hanze mu gihugu hagasigara 2% gusa ukaziyongera, afata urugero rw’igihugu afrika yose ireberaho cya Ethiopia kiri ku mwanya wa 1 mu uguhinga kawa nyinshi aho usanga 50% ijya hanze iyindi ikanywebwa n’abenegihugu ndetse na cya gihe habayeho ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga ubukungu bwaguye ntibibe byateza ikibazo k’ubukungu bw’igihugu kuko n’ubundi baba bayikoresha.

Carine Kayitesi

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM