Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bagera kuri 70 bishimiye ubufatanye bwiza bagiranye n’Akarere mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 banishimira n’umusaruro mwiza wabonetse mu kwesa imihigo.
Ibi byagarutsweho n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo, taliki ya 19 Ukwakira 2017 ubwo bahuriraga mu nteko rusange y’abafatanyabikorwa n’Akarere ka Gatsibo.
Ntaganda Robert,Prezida wa JADF, ashimira yashimiye uruhare rwaburi mufatanyabikorwa yagize mu mihigo y’umwaka 2016/2017 ashim ko uyu mwaka w’ingengo y’imari buri wese yakongera imbaraga imibereho myiza y’abaturage ikarushaho kumera neza.
Abagize JADF -Gatsibo
Ubwo yatangizaga inteko rusange y’abafatanyabikowa,Manzi Theogene, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo,agaruka ku kamaro k’abafatanyabikorwa b’Akarere mu iterambere ry’abaturage ati, “,abafatanyabikorwa bibumbiye mu nkingi 3 arizo ubukungu,imibereho myiza y’abaturage,imiyoborere myiza n’ubutabera bose bakoze neza mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017.”
Akarere ka Gatsibo kasinyanye imihigo 66 na Prezida wa Repubulika mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018 irimo 37 y’ubukungu,17 imibereho myiza na 12 mu miyoborere myiza n’ubutabera.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net