Kimwe n’abandi batari bake, Dusabinana Emmanuel, ni umuvuzi gakondo, akaba umuhanzi kandi agakina za Filimi.
Uyu muvuzi gakondo atuye kandi akorera mu mudugudu w’Amasangano, Akagali ka Kabuye, mu Murenge wa Jabana. Akarere ka Gasabo. Abaturage bavuga ko iwe bahita iburagurabwami kubera ubuvuzi ahakorera.
Uyu muvuzi gakondo , avuga ko afite ivuriro gakondo akaba avura indwara zitandukanye harimo ibisazi,, ubugumba, kanseri, diabete, kubyara ku bagore bagumiwe, umuti w’abakobwa n’abagore (amavangingo) umuti ku bagabo wo gutera akabariro , imitezi na mburugu, igifu, amaso, indwara z’uruhu n’izindi.
Umuvuzi gakondo Dusabimana Emmanuel
Agira ati, “ubuvuzi bwange mbukomora ku gisekuru cy’umuryango, imiti nkoresha nkaba nyikorera ubwange kuko mfite imirima y’imiti itandukanye ya gakondo nkayisoroma, nkayisekura nkayitegura neza mbere yo kuyivurisha abaje bangana .”
Akomeza avuga ko abarwayi bamugana atari bake kuko bamufitiye icyizere kuko abo avuye bakira kandi n’uwo asuzumye hakaba ikibazo amwohereza kuri bagenzi (trasnfert) mu rwego rw’imikoranire kugirango umurwayi abashe gukira neza.
Akomeza avuga ko iyo imirimo imwe n’imwe ayirangije, ariho ajya mu myidagaduro agahimba indirimbo ubu akaba afite indirimo zigera ku 100 zirimo iz’ubutumwa bw’Imana (Gospel) nka Hunga udapa,Hungira kuri Yesu, hakabamo iz’urukundo ( 5 love, Lucky Fire), iz’amatora, iz’amakipe na Rayons sports na Chelsea n’izindi zitari nke wasanga ku rubuga nkoranyambaga ruzwi nka youtube.
Uretse ubuvuzi gakondo akora kugira budacika mu Rwanda n’indirimbo, Dusabimama Emmanuel , wabariza kuri telefoni 0785213504,0725095110,0735211969, avuga ko akunda umupira w’amaguru, kuko afite ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa izwi nka AS Kabuye ikaba iri mu cyiciro cya kabiri (2ême division) ikaba yararangije iri ku mwanya wa kabiri, akaba anafite n’ikipe y’abahungu izwi nka AS Kabuye.
Benshi mu baturage ba Kabuye bemeza kandi bemera ubuvuzi bwe gakondo kuko abahivuza bakira indwara bivuje.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net