Ibi ni ibyavugiwe mu nama yahuje abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri, ab’ibigo nderabuzima n’ibitaro n’abafatanyabikorwa bose mu isuku.
Iyi nama yari igamije gukaza ingamba zo kurwanya umwanda mu Karere ka Gicumbi , iyobozwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvénal, hari ’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka gicumbi Supt Karagire Gaston n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage , Benihirwe Charlotte.
Abayobozi ba Gicumbi mu nama
Iyi nama ibaye nyuma y’ubukangurambaga bukorerwa mu mirenge n’ibigo biyirimo buri wa kabiri aho buri murenge uba ufite ikipi iwujyamo ugasura ingo zinyuranye, ahahurira abantu benshi birimo utubari na resitora n’izindi nyubako za Leta n’izigenga,harebwa isuku muri rusange y’abantu barimo, isuku muri ibyo bigo, ubwiherero n’ibindi.
Mu myanzuro yavuye muri iyi nama harimo kunengera mu ruhame umuyobozi wese wagaragaweho umwanda ukabaije haba ku mubiri, ku myamabaro n’ahandi, gushyira amabwiriza y’isuku ahantu hose kugira ngo buri wese ayamenye no gukurikirana ko akurikizwa ariko hatangwa ubwunganizi mu rwego rwo kunganira abayobozi b’inzego z’ibanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvénal, agira ati, “ Uruganmba rwo kurwanya umwanda ntawe urutindamo kuko iyo urutinzemo uba warutsinzwe, niyo mpamvu whaye igihe gito cyo kuba uwo mwanda wacitse ahantu hose haba mu ngo, yaba ahahurira abantu benshi. Ntabwo twakomeza kurebera ngo kugira igikorwa kuko ni cyo mubereye hariya mufasha abaturage bahinduke”.
Ku birebana n’ubwiherero hifujwe ko hakoreshwa ibishoboka muri ibi bigo, mu tubari no mu maresitora maze abitabiriye inama bagaragaza ko haribi koresho bikoreshwa amazi yo gukoreshamo kandi ahenshi amazi ari ikibazo bumvikana ko n’ahari akoreshejwe neza byatanga umusaruro ugaragara.
Kagaba Emmanwel, umwezi.net