Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana , Mbonyumuvunyi Radjab ari kumwe n’abahagarariye inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Karenge mu nteko rusange y’abaturage.
Mu biganiro yagiranye n’abikorera bo mu murenge wa Karenge, Meya Mbomyuvunyi ashima abikorera uruhare rukomeye bagize mu myiteguro y’amatora y’umukuru w’igihugu ndetse bakanayitabira ku kigero gishimishije, ari nabyo byatumye intsinzi yabonetse mu matora igerwaho. Anabashimira kandi uruhare bagize mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere ka Rwamagana mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017 ari nabyo byatumye Akarere ka Rwamagana kaza ku isonga mu kwesa imihigo.
Agira ati, “ ndabasaba kudatezuka ahubwo bakarushaho kongera imbaraga kugirango iterambere rirusheho kwiyongera n’Akarere gahore ku isonga.”
Abaturage b’i Karenge mu nteko rusange
Akomeza abasaba kurushaho kubyaza umusaruro ibikorwa-remezo leta yabegereje harimo n’imihanda myiza ndetse n’ibyiza nyaburanga birimo n’ikiyaga cya Mugesera; bityo bakabishingiraho bateza imbere ishoramari.
Kazungu Jean Marie Vianney, uhagarariye abikorera bo mu murenge wa Karenge, avuga ko nk’abikorera bishyize hamwe mu cyo bise “Karenge Investment Company” igamije gukorera ishoramari ku Kiyaga cya Mugesera.
Agira ati, Mu bikorwa duteganya kuzakora bateganya kuzakora harimo gushyiraho Mugesera Beach, Ubworozi bw’amafi ndetse n’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kiyaga cya Mugesera. Ibi byose bikazagendana no guteza imbere ishoramari rishingiye ku bukerarugendo.”
Mu bufasha aba bikorera basabye, bakaba bifuza ko leta yabafasha mu kubaha inzobere zibagira inama mu by’ubwubatsi n’ubworozi bw’amafi ndetse no kubafasha kubona ubutaka bwo gushyiraho ibikorwa byabo.
Nyuma y’Ibi biganiro n’abikorera, Meya Mbonyumuvunyi Radjab, yifatanyije mu nteko rusange n’abaturage ba Karenge bose, aho nabo yabashimiye uruhare bagize mu byagezweho ndetse abasaba kugira isuku aho bakorera basiga amarangi ndetse bagashyira n’amapavé imbere y’amazu, Kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, kujyana abana bose mu ishuli, gufatanya n’inzego z’umutekano bakicungira umutekano no gukumira ibyaha bitaraba, kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 100% bityo bakivuza nta mbogamizi.
Umurenge wa Karenge ugizwe n’utugali 7, ukaba utuwe n’abaturage 22.847 bakora ibikorwa byubucuruzi n’ubuhinzi bwa Kawa n’urutoki. Uyu murenge uri ku nkengero z’ikiyaga cya Mugesera kandi ukaba uri no hafi y’umujyi wa Kigali kuko uri hafi n’umuhanda ujyayo wa Rugende- Karenge wakozwe neza.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net