Abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye bo mu Karere ka Rwamagana, bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri izwi ku izina rya Siporo ya bose (Sport de masse).
Abayobozi ba Rwamagana muri siporo ya bose
Iyi siporo ikaba yabanjirijwe no kwiruka badasigana; aho abayitabiriye baherere kuri Sitasiyo ya Essemce ya SP iri haruguru gato ya AVEGA-Rwamagana, banyura imbere y’ibiro by’intara y’iburasirazuba, bakomereza muri Arreté, Bazenguruka kuri sitasiyo Merez na Buswahirini, basoreza ku kibuga cya Polisi ari naho hakorewe indi myitozo ngorora-mubiri ndetse hatangirwa n’ubutumwa bugamije gukangurira abaturage kujya bakunda gukora siporo kenshi mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bwabo.
Dr Muhire Philbert uyobora ibitaro bya Rwamagana. Abwira abari bitabiriye iyi siporo ko bajya bayikora kenshi kuko ifite akamaro kenshi ku buzima bwabo harimo nko gukomeza imitsi, gutuma amaraso atembera neza, kurinda umubiri diyabeti na cancer, kurinda uyikora agahinda gakabije (depression) no gutuma uyikora ahorana imbaraga mu mirimo ye ya buri munsi.
Dr Muhire.yibutsa ko Siporo itareba abakiri bato gusa, ahubwo ko n’abakuze bajya bayitabira. Gusa, buri wese agakora imyitozo ngorora-mubiri igendanye n’imbaraga ze ndetse n’imyaka ye, ntiyinanize birenze.
Hanyurwimfura Egide, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhazi wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, asaba abakorera siporo muri Clubs zitandukanye ko ku munsi wa siporo ya bose nabo bajya baza bakifatanya n’abandi.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net