Imboga zibonekamo vitamine z’ingenzi kandi nyinshi kimwe n’imyunyu-ngugu ishobora gufasha mu kugira ubuzima buzira umuze no kugabanya stress.
Ibi bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere, zibukorera muri Kaminuza ya Sydney muri Australia bukaba bwakorewe ku bantu barenga gato ibihumbi 60 bari hejuru y’imyaka 45, abagabo n’abagore bwerekana ko urya imboga nyinshi ni uko urugero rwa stress yawe rugabanuka kandi mu gihe mu nshuro urya ku munsi ibyiganjemo imboga cyane, bizagufasha kugabanya stress ku rugero rungana na 12% ugereranyije n’abatarya imboga cyangwa abazirya gacye.
Imboga ni ingirakamaro
Abashakashatsi ngo barebaga inshuro barya imboga ku munsi no muri rusange, bakareba inshuro bakunda kwibasirwa n’ibibazo bya stress.
Ubushakashatsi bwasanze, bamwe mu babwitabiriye baryaga imboga inshuro 3 kugeza kuri 4 ku munsi ibyago byo kwibasirwa na stress bigabanukaho 12%, ugereranyije n’abazirya 1 cyangwa batarya na nkeya bagaraaza uko urya imboga nyinshi ku munsi ariko ibyago byo kwibasirwa na stress bigabanuka.
Ibyiza byo kurya imboga kenshi ku munsi, byagaragaye kandi ko bigirira akamaro abari n’abategarugori ku rwego ruri hejuru kuko abagore barya imboga cyane nko hagati ya 3 na 5 ku munsi, urugero rwa stress rugabanukaho 23%.
Imboga zifasha cyane abagore kurusha abagabo
Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Binh Nguyen . avuga ko Ikigaragara ari uko imboga n’imbuto zifasha mu kurinda abagore cyane kurusha abagabo, ariyo mpamvu ari byiza ko bazirya cyane kandi kenshi .
Muri birazwi ko imbuto n’imboga bifitiye akamaro kanini umubiri, imboga zikaba zigira uruhare runini mu kurwanya stress kuko kurya hagati y’inshuro 2 na 4 imboga bifasha mu kugabanya stress ku rugero rwa 12%. Kurya imboga n’imbuto hagati y’inshuro 5 na 7 ku munsi bikagabanya stress ku rugero rwa 14% naho kurya imbuto zonyine bikaba nta ruhare runini bigira mu kugabanya stress.
Ubu bushakashatsi kandi bushimangira ubundi bwakozwe mbere nkuko urubuga nkoranyambaga top santé rubivuga ko kurya imboga zijimye nka epinari zibonekamo urugero ruri hejuru rwa folate, bifasha mu kongera ikorwa ry’imisemburo itera akanyamuneza ikorerwa mu bwonko ya dopamine na serotonin.
Kagaba Emmanuel,umwezi.net