Amakuru

Gakenke: Impinja 15/1000 zipfa zitarageza ku minsi 28 y’amavuko

Ibi ni ibyagarajwe n’ibarura ryakozwe n’aka karere ka Gakenke  ku bufatanye n’inzego z’ubuzima mu 2016 rikagaragaza ko  Impinja 15 ku gihumbi arizo zipfa zitarageza ku minsi 28.

Uwimana Catherine, umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko ikibazo cy’impinja zipfa zitarageza ku minsi 28 mu karere ka Gakenke ni kimwe mu bibazo bihangayikishije aka karere n’igihugu muri rusange, bigaterwa n’ubumenyi buke bw’ abaforomo n’ababyaza bakira ababyeyi  babagana baje kubyara hamwe n’ibikoresho bike byifashishwa mu kwita k’umubyeyi n’ umwana.

Bamwe mubafatanya bikorwa b’akakarere ka Gakenke mu rwego rw’ubuzima, bavuga ko imiterere y’aka karere nayo ari imwe mu mpamvu zituma impinja zipfa zitarageza ku minsi 28 kubera ibigo nderabuzima (Centres de santé)  biri kure y’abaturage  ndetse n’imihanda yifashishwa n’ imbangukira-gutabara mu gufasha umubyeyi kubona ubutabazi bwihuse hamwe n’ubumenyi buke mu kwita kuri izi mpinja,nkuko bigarukwaho na  Nyishime Merabe umukozi w’umuryango Inshuti mu buzima.

 Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare ku Bwiyongere bw’Abaturage n’Ubuzima rusange (Demographic and Health Survey 2014-2015) ryagaragaje ko mu Rwanda impfu z’impinja zigeze kuri 32/1000  mu gihe mu mwaka wa 2010 bari 50/1000 naho   abapfa bari munsi y’imyaka itanu bavuye kuri 76/1000 muri 2010, bagera kuri 50/1000 muri 2015.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM