Amakuru

Umujinya waba ufasha benshi kwiteza imbere no kwihesha icyubahiro mu bandi.

Ibi ni biyagaragajwe n’Ubushakashatsi bwakorewe mu ishuri ryiga ibijyanye n’ibyaha ryitwa Griffith University mu gihugu cya Australia.

Icyatangaje abashakashatsi ngo ni uko usanga n’impinja zivuka ku bantu b’abanyamujinya nazo ziwugaragaza kandi zitarabona umuntu warakaye.

Umujinya ngo waba ukoresha itsinda ry’imitsi igera kuri 7 ituma umuntu ashobora mu rwego rwo hejuru kubonwa uko atari . Abashakashatsi ngo bashakaga gusobanukirwa imimerere umuntu aba arimo iyo yarakaye, maze umwe muribo  witwa Sell akaba impuguke mu mitekerereze y’abantu agira bati “ ubushakashatsi bwacu bwa vuba bwatweretse ko akajinya gafasha ba nyirako kakabatera akanyabugabo mu gihe baba  bagerageza kurwanira inyungu zabo.

Naho Cosmides wigisha imitekerereze (psychologie) , avuga ko uko umuntu azamura uburakari aterwa no kutagira icyo ageraho ari nako muri we hazamuka imbaraga zo gukora no kudapfusha ubusa ibyo yungutse, ibyo bikaba bitandukanye no ku bantu batagira icyo bitaho, naho John Tooby, avuga ko basanze abantu b’abanyambaraga barakara vuba, bagakunda guharanira inyungu zabo kandi nyuma bagashimishwa no kugera ku byo bashakaga.

Na none bagaragaza ko  biba bisaba ko umuntu ugaragara nk’umunyamujinya amenya kuwugenzura kugirango utamukoresha mu nzira mbi akaba agomba kuba ari umuntu uzi kuganira n’abandi, kujya impaka mu mahoro kandi akirinda ko ibirwanira imbere muri we bigaragarira abantu bose hanze. Kandi agahora  agerageza guhisha ishyaka imbere muri we. Intambara arwana mu mutima we zo kwiteza imbere nta wundi ugomba kuzimenya keretse niba ari umujyanama we.

Icyakora abashakashatsi  bavuga ko ari ibintu bigora benshi kuko uhura nabo ugahita usoma mu maso yabo ko hari ikibahangayikishije.
Ariko  umushakashatsi  Sell yongeraho ko kugira isura ikobanye, ifunze, imihiro ku gahanga atari ikimenyetso ko uyu muntu ari mu ntambara gusa

Gutyo abantu bameze batyo bamwe babikora bagamije gutera abandi ubwoba no kubacecekesha ngo babamenyeshe ko bo aria bantu bashoboye kandi bahabwa amahoro no kubona abantu babatinya. Na none kandi ngo iyo abantu babagendera kure, ntibabavugishe uko biboneye bituma bumva batekanye kuko batinyitse.

Ku rundi ruhande, ngo mu gihe waba udafite kamere yo guharanira uburenganzira bwawe kandi mu by’ukuri ukaba udafite imbaraga zagufasha kubigeraho ngo kurakara wabyihorera kuko nta cyo byazakugezaho.

Ubwo burakari  umushakashatsi Cosmides akaba yarabugereranyije , yabugereranyije no gukangata, atanga  urugero rw’igikeri cyifora ngo gikange ushaka kukigirira nabi , ndetse n’inguge yo mu bwoko bwa baboon ishinyika ikerekana amabwene yayo mu gihe ikeka ko uyiteye mu bwatsi bwayo nayo ikabikora igaragaza ko aho hantu ari ahayo.

Aba bashakashatsi bakavuga ko uburakari bavuga hano atari umujinya w’umuranduranzuzi ahubwo ko ari icyo twakwita ishyaka riranga bamwe mu gukora ibintu abandi bo ugasanga bitabafasheho.

Urubuga nkoranyambaga Wikipedia, ruvuga ku bintu bitandukanye , rwerekana ko umujinya ari imwe muri kamere zitandukanye umuntu yaremanywe kandi ko kuwugira atari cyo kibazo, ahubwo ko ikibazo ari abantu bamwe batabasha kuwugenzura. Muri make kurakara no kwanga akarengane kagukorerwa no kumenya inzira ubicishamo ngo ni byo abantu bakwiye kwigishwa kuva mu bwana aho kurebera amabi abakorerwa badashobora kuyanga cyangwa ngo barebere bareke ubukene bubototere kandi bashobora kurakara bakabyanga bakiteza imbere .

Kagaba Emmanue,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM