ECASSA (East and Central Africa Social Security Association) ihuje ibihugu umunani byo muri Afurika yo hagati n’iy’iburasirazuba, ibangamiwe no kuba pansiyo idatangwa mu buryo bumwe muri ibyo bihugu.
Uyu muryango uhuje ibihugu 8 byo muri Afurika y’iburasirazuba n’iyo hagati ari byo Burundi; Kenya; Rwanda; South Sudan; Tanzania; Uganda; Zambia na Zanzibar, wavukiye mu Rwanda mu mwaka wa 2007, uteraniye mu mahugurwa y’iminsi itatu ibera i Kigali muri Mariott Hotel.
Umunyamabanga Mukuru wawo Dr. Frederck Ntimarubusa, avuga ko uhuza ibigo 27, hagamijwe guteza imbere pansiyo zihabwa abantu, hakiyongera ho n’ibyo kwisungana mu kwivuza (Mutuallite) kandi biri mo bigenda neza.
Dr. Ntimarubusa avuga ko mu myaka 10 ECASSA imaze ivutse, hamaze kwigishwa abantu barenga 500, bakora mu bigo bireba ibya Pansiyo, bigishwa uburyo bakora neza, kugira ngo ababagana babone pansiyo ibahesha icyubahiro, bagasaza neza kandi amafaranga bahabwa na Pansiyo akabahesha icyubahiro.
Kuba pansiyo zitangwa kimwe mu bihugu bigize ECASSA ni imbogamizi ikomeye
Dr. Ntimarubusa atangaza ko kuba hari abantu bagiye bakora mu bihugu bitandukanye bigize ECASSA baturuka mu bindi, ntibahabwe pansiyo zabo, icyo kibazo kirimo kwigwaho muri EAC, ariko na ECASSA irimo iracyiga, banatanga ingero z’amasezerano yabaye hagati y’ibihugu bigize CPGL, nko hagati y’u Rwanda n’u Burundi abanyarwanda babwa Pansiyo ziva mu Burundi n’abarundi bagahabwa izivuye mu Rwanda, kandi harifuzwa ko iyo mikoranire myiza yagera no mu bindi bihugu.
Dr. Ntimarubusa atangaza kandi ko ibiganiro bigeze kure, akavuga ko mu mwaka utaha cyangwa imyaka ibiri iri imbere kizaba cyabonye igisubizo.
Avuga ko impamvu nta cyakozwe mu myaka 10 ishize, ari uko uburyo pansiyo zitangwa mo budasa.
Ibisobanuro by’uburyo pansiyo zitangwamo bitangwa n’umuyobozi wa RSSB Jonathan Gatera. Avuga ko kubera ko ibihugu byagiye bikoronizwa n’ibihugu bitandukanye, amategeko nayo agiye atandukanye ndetse n’imicungire y’ibyo bigega nabyo biratandukanye.
Aragira ati “iyo umuntu atangiye muri kujya muri pansiyo mu Rwanda aba azi amafaranga azahabwa, ni ukuvuga ko iyo ukoze imyaka runaka, dore amafaranga nzajya mpembwa ninjya muri muri pansiyo.”
Akomeza avuga ko mu bindi bihugu atari ko bigenda, umuntu ugiye muri pansiyo ntaba azi amafaranga azahabwa, kuko biterwa n’inyungu yakozwe. Umuntu ashyira mo amafaranga agacuruzwa, noneho igihe umuntu agiye muri pansiyo bakareba inyungu yabonye.
Yongera ho ko hashakwa uko byahuzwa hakaba ho uburyo bumwe, bityo abantu bakajya bashobora gukora mu bihugu bitandukanye nta bibazo, agakomea avuga ko biri mu nzira yo gukemuka.
Iyi nama ihuje abagize inzego z’ubuyobozi, iriga uko barusha ho kunoza akazi kabo, ngo bafashe abacunga ibyo bigo babahwitura kandi bareba ko ibyo bakora bikurikije amategeko.
Bimenyimana Jeremie