Amakuru

College Fondation Sina Gerard yizihije isabukuru yi myaka 10 inshizwe.

 

college Fondation sina Gerard imaze imyaka 10 ishinzwe, icyo gikorwa cyo kwizihiza iyo sabukuru cyabaye taliki ya 29 Ukwakira 2017, ari bwo Sina yavuze kumugaragaro ko agiye gushinga Kaminuza .

College Fondation Sina Gérard iherereye mu mpinga z’umusozi wa Tare, wo mu Kagari ka Nyirangarama, Umurenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo, rikaba rifite abanyeshuri 1200 bo mu byiciro by’incuke, abanza n’ayisumbuye.

Sina Gerard abwira itangazamakuru urugendo yakoze ngo ashinge CFSG

Sina Gerad yavuze ko agendeye kumikoranire ya bo bafatanyije kurera ndetse na bafatanya bikorwa be bimuha icyizere ko inzozi ze zizagerwaho, zo gushinga Kaminuza.

Umutsima wateguwe n’abanyeshuri bo muri CFSG 

Yagize ati “Nishimira icyerekezo cy’iri shuri kuko nsanga ari igisubizo ku banyarwanda by’umwihariko abegereye ishuri .
Iyo mbonye ukuntu ababyeyi barerera muri iri shuri bamba hafi bituma mvuga ko nta mpamvu zambuza gukomeza gutekereza birushijeho kwagura ibikorwa,
Niyo mpamvu duteganya gufungura Kaminuza mugihe kirimbere .

Akomeza avuga ko Intego ya Entreprise Urwibuto ari uko buri mwaka hari agashya kagenda kaboneka.

Avuga ko mu banyeshuri barangije muri iri shuri harimo abagiye kwiga muri kaminuza zo muri Amerika, u Budage, u Buhinde, Zambia n’ahandi bityo akaba abitezeho kuzana ikoranabuhanga rizakenerwa muri Entreprise Urwibutso.

Umuyobozi Mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amashuri y’imyuga n’Ubumenyingiro ushinzwe amahugurwa, Nsengiyumva Irenée, yashimiye uburyo Entreprise Urwibutso ishyira mu bikorwa politiki y’igihugu ijyanye n’uburezi, yigisha ibijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo ndetse iri shuri rikaba ryarabaye umusingi w’iterambere mu gace riherereyemo.

Ati “Mineduc irishimira iki gikorwa kandi izakomeza kubaba hafi, tubungure ibitekerezo, turebe ko n’iyo ntumbero yo gushinga kaminuza yashyirwa mu bikorwa.”

Abiga muri iri shami bazi gukora imitobe na confiture mu mbuto, imigati, amandazi n’ibindi bikomoka ku ifarini, abiga ubuhinzi batubura imbuto zitandukanye na ho abiga ubuvuzi bw’amatungo bamaze kumenya gutera intanga, kubyaza, gukona, kubaga amatungo arwaye n’ibindi.

Abanyeshuri biga muri CFSG bashimishijwe n’ubumenyi babona.

Mu gihe ibikorwa bya Entreprise Urwibutso byatangiraga, byabangamirwaga n’abana babyangizaga nk’imbuto zo mu mirima, bari biganjemo abatiga bitewe ahanini n’ubukene bwo mu miryango yabo.

Icyiciro cy’amashuri yisumbuye cyatangijwe mu 2007 ariko hashize imyaka 15 Entreprise Urwibutso yinjiye mu bikorwa by’uburezi mu byiciro byabanjirije ayisumbuye.Ifite kandi ishuri ritangiye vuba, ryigisha imyuga muri porogaramu imaraumwaka umwe, ubudozi, gutunganya umusatsi, amashanyarazi n’ububaji.ikindi kandi kuri taliki ya 29/10/2017 nibwo irindazi urwibutso ryari rimaze imyaka 30 rigiye ku isoko

Kayitesi Carine

umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM