Mu matorayabaye tariki ya 17 Ugushyingo 2017 yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere na Biro yayo, hasimburwa uwari Perezida wayo, Atukunda Rucyeba Chantal uhagarariye umurenge wa Matimba ni we wayatsinze ku myanya yombi.
Mu matora yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere, Madamu Atukunda R. Chantal yagize amajwi 113 kuri 132 by’abari bagize inteko itora hakaba nta mfabusa yagaragaye kuko andi majwi yari ay’undi Mukandida Ingabire P. Juliet.
Atukunda arahirira ubuyobozi
Nyuma y’amatora yo kuzuza Inama Njyanama y’Akarere, inteko itora igizwe n’abajyanama 19 batoreye Madamu Atukunda Rucyeba Chantal kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ku majwi 17, andi ahabwa Busingye Rose Bella bari biyamamarije hamwe kuri uyu mwanya.
Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Mukamazera Rosalie, ashimira abajyanama batoye abakandida kuko nta mfabusa yagaragaye anabasaba gufatanya na perezida w’Inama Njyanama watowe mu guteza imbere Akarere.
Nyuma yo gutorwa, Atukunda Rucyeba Chantal, yarahiriye inshingano nshya anageza ijambo ku bitabiriye amatora abizeza ubufatanye bw’Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere mu kugateza imbere n’abaturage bahagarariye.
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nº 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage,ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo kuwa 30/10/2013, Inama Njyanama ni urwego rukuru rw’Akarere, abayigize bahagararira abaturage. Iri tegeko ni naryo rigena imikorere y’Inama Njyanama, inshingano n’uburyo bwo gusimbuza abajyanama.
Abagize Inama Njyanama batorerwa manda y’imyaka itanu , ariko bashobora kwiyamamariza indi manda. Atukunda R. Chantal atorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere asimbuye Muhongerwa Patricia wabaye umujyanama mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, wari watorewe kuyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Nyagatare tariki ya 26 Gashyantare 2016.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net