Afurika

I Kigali hatangiye imurikagurisha ry’ibijyanye n’Ubwubatsi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017, I Kigali hatangiye imurikagurisha ry’abakora ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ababicuruza.

Ni imurikagurisha rizamara iminsi itatu rikaba  rihuriwemo n’ibihugu 16, abitabiriye iri murikagurisha bakaba bari kumuriaka ibikorwa byabo mu rwego rwo kurushaho kubimenyekanisha ndetse nabo bakabasha kubona ibindi bikorwa bigezweho batari bafite kugira ngo barusheho guteza imbere ibijyanye n’ubwubatsi.

Deepak Kumar uhagarariye sosiyete ya Luminous Power Technologies Ltd,  ikorera mu Buhinde yadutangarije ko  baje mu Rwanda kwerekana ibyo bakora bijyanye n’imirsire y’izuba , akaba yishimiye kuza mu Rwanda kuko nk’abacuruzi bari muri gahunda yo kwagura ibikorwa byabo bityo bakazabigeza no ku banyarwanda mu minsi mike iri imbere.

Yakomeje avuga ko abanyarwanda bagomba kumva akamaro k’imirasire y’izuba kubera ko bose batarabasha kubona umuriro w’amashanyaraza bityo  abo utarageraho bakaba bashobora gukoresha umuriro w’imirasire y’izuba kugira ngo babashe gucana .

Yashoje avuga ko mu minsi mike bitegura gutangira  gukorera mu Rwanda kuko bakiri mu biganiro n’abafatanyabikorwa ibiganiro nibimara kurangira bakazahita bafungura mu Rwanda.

Luminous Power Technology Ltd ni Sosiyete ikomeye yo mu gihugu cy’Ubuhinde ikaba ikora ibikoresho bitandukanye birimo imirasire y’Izuba, ama  Bateri n’ibindi bitandukanye bijyanye n’ingufu zikomoka ku mirasire yizuba muri Afrika ikaba ikorera mu bihugu bigera kuri 20 birimo Nigeria, Kenya, Uganda, Tanzania n’ibindi ikaba iteganya no gutangira gukorera mu Rwanda mu minsi iri imbere.

 

Carine Kayitesi

Umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM