Amakuru

Imibereho y’ingimbi n’abangavu ikwiye kwitabwaho by’umwihariko

Inama ihuje impuguke zitandukanye mu buzima bw’umwana n’umugore ndetse n’ingimbi n’abangavu, iteraniye i Kigali mu Ubumwe Grande Hotel, bamwe mu bayigize barasanga imibereho y’abangavu n’ingimbi ikwiye kwitabwaho mu buryo bwihariye

Nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi wungirije wa RBC wari uhagarariye Minisiteri y’Ubuzima muri iyo nama Dr Innocent Turate, ikigamijwe ni ugushyira ku murongo umwe ingamba zigenderwaho mu kwita ku buzima bw’ingimbi n’abangavu, kugira ngo harebe uburyo zahuzwa n’izatangajwe ku isi hose n’Umuryango w’abibumbye.

Dr. Turate akomeza avuga ko u Rwanda ruragerageza kugira ngo rurebe uburyo imigambi imigambi rufite ihura n’iyo mu bindi bihugu ndetse n’ibyo byiyemeje ku rwego rw’isi.

Avuga ko ubyiruko rw’u Rwanda ari rwo rugize umubare munini w’abanyarwanda, ni  na yo mpamvu ari ho hagomba gushyirwa imbaraga nyinshi ku rubyiruko, kuko ari rwo ejo hazaza h’igihugu cy’u Rwanda.

Aragira ati “mu buzima bw’urubyiruko, igiteye impungenge cyane dukunze kubona ni ugukoresha ibiyobyabwenge, ibigendanye n’imfu zituruka ku mpanuka zikunze kubatwara ubuzima, Virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, izo ni zo ndwara zikunze kugaragara mu rubyiruko.

Akomeza avuga ko hari ingamba zashyizweho, iy’ingenzi ni uko buri muntu wese mu rubyiruko agomba kumenya uko ahagaze ku bireba indwara iyi n’iyi, nyuma hagashyirwa ho ingamba zo kugira ngo abatarayandura birinde, abayanduye nabo bitabweho barusheho guhabwa ubuvuzi bwiza kandi bufite ireme.

Arasanga mu rubyiruko rw’u Rwanda ubwandu bwa SIDA butari hejuru umuntu agereranyijen’abaturage basanzwe, kubera ubutabazi bwashyizwe ho bugerageza kurwanya no gukumira icyo cyorezo mu rubyiruko.

Ikindi hagati y’abahungu n’abakobwa, ikinyuranyo ntabwo ari kinini.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare itangazwa na OMS (Organisation Mondiale de la sante), igitera ikiza ku isonga mu gutera impfu mu ngimbi n’abangavu mu Rwanda, icyorezo cya SIDA kigaragara mu bakobwa gusa.

Mu bahungu bari hagati y’imyaka 10-14, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero ni zo ziri imbere zihariye 26,2/100 000 y’impfu zose hagakurikira ho Malariya na 22,4/100 000 y’impfu zose.

Mu gihe mu bakobwa bari muri icyo kigero, Malaria iri ku isonga yihariye 19,0/100 000 by’impfu zose, igakurikirwa na HIV/AIDS na 10.0/100 000 by’impfu zose z’abakobwa bari muri icyo kigero.

Abahungu bari hagati y’imyaka 15-19 ikiri ku isonga mu mpfu zabo ni impanuka zo mu mihanda zihitana 31.2/100 000; hagakurikira ho indwara zifata ubuhumukero ziharira 21.3/100 000.

Ku bakobwa bari mu kigero nk’icyo, Malaria ikomeza kuba ku isonga yiharira impfu zingana na 23.0% igakurikirwa na HIV/AIDS ihitana abakobwa 11.0/100 000

Dr. Turate asanga impamvu abakobwa ari bo bandura cyane, akenshi banduzwa n’abantu bakuze.

Impuguke ziturutse hirya no hino ku isi ziriga uko zahuza umurongo n’ingamba mu kwita ku buzima bw’ingimbi n’abangavu

Yemeza ko aho ari ho hagomba gushyirwa imbaraga cyane kugira ngo abana b’abakobwa badakomeza kwanduzwa icyorezo cya SIDA n’abo bantu bakuru.

Avuga ko ari na yo mpamvu hakorwa ubukangurambaga, hagashyirwaho amategeko ahana yihanukiriye abangiza abana.

icyorezo cya SIDA mu rubyiruko kiri munsi ya 3% ugereranyije n’abaturage bose muri rusange.

Ibice by’imijyi nibyo byibasiwe

Iyo hakorwa ubukangurambaga hibandwa cyane bice by’imijyi. Dr Turate avuga ko impamvu ari uko ibyo bice ari ho SIDA igaragara cyane, nko mu Umujyi wa Kigali ikigeraranyo kigeze kuri 7%, mu cyaro biri munsi ya 3%.

Bisobanuye ko iyo hakorwa ubutabazi kugira ngo bugire umusaruro munini ku bikorwa bishyizweho.

Aragira ati “si ukuvuga ko no mu cyaro hibagiranye, kuko iyo hakozwe ubukangurambaga bugera no mu cyaro, iyo hatangijwe porogaramu iyi n’iyi no mu cyaro irahagera. Ariko noneho imbaraga ziishyirwa ahari icyorezo cyinshi, ntabwo zingana n’izishyirwa aho kitagragara cyane.”

Ibiyobyabwenge ni icyorezo mu rubyiruko

Dr. Turate akomeza atangaza ko ibiyobyabwenge ari icyorezo gihari kuko umubare munini w’urubyiruko wafashe kuri kimwe mu biyobyabwenge.

Aragira ati “igikorwa ni ubukangurambaga bwo kwerekena ububi bwo gukoresha ibiyobyabwenge.  Aho hashyirwa imbaraga nyinshi cyane, buri mwaka hakorwa ubukangurambaga bumara igihe kirekire bukagera no mu cyaro, no mu ntara zose buhamagarira urubyiruko kwirinda  ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

Arasanga izindi mbaraga zishyirwa mu bigendanye n’amategeko no gukorana n’izindi nzego zitandukanye hari mo Polisi; inzego z’ubuyobozi bwa Leta, kugira ngo hageragezwe gukumira ibiyobyabwenge byinjira biturutse hanze ndetse no kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge.

Dr. Turate arasanga ikoranabuhanga ari igikoresho cyiza iyo gikoreshejwe neza, ariko rishobora gukoreshwa nabi.

Arakangurira urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga bazi neza ibyiza byaryo, ariko bazi neza n’ibibi byaryo.

Dr. Innocent Turate (uwa kabiri uturutse ibumoso na); Dr. Mbula Mbassi Symplice (uwa mbere uturutse ibumoso) n’abandi bayobozi

Mu gihe cyose umuntu aguze igikoresho cy’ikoranabuhanga kigashyirwa kuri internet agomba gutekereza ko gishobora  gukoreshwa neza ariko gishobora no kugira ingaruka iyo gikoreshejwe nabi.

Dr. Mbula Mbassi Symplice Umujyanama muri OMS akarere ka Afurika ushinzwe abangavu n’ingimbi ndetse n’ubuzima bw’abanyeshuri, avuga ko muri Afurika ingimbi n’abangavu babarirwa muri miliyoni 200, ni ukuvuga 23% by’abaturage bose kandi uwo mubare ugenda wiyongera.

Avuga ko ari umwanya mwiza wo kugera ku wo gukangurira abo bangavu n’ingimbi uburyo bwo kuboneza urubyaro.

Arasanga ariko ari n’imbogamizi ikomereye ibihugu bya Afurika ku bireba kwita ku burezi bwabo; kwita ku buzima ndetse n’ubungu.

Niyo mpamvu hagomba kwitabwa by’umwihariko ku mibereho y’urubyiruko.

Bimenyimana Jeremie

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM