Mu nama yahuje abahagarariye abavuzi gakondo mu turere tariki ya 29 Ugushyingo 2017, bongeye gusasa inzobe bavuga n’akari imurori bagamije kuzahura ihuriro ryabo.
Iyi nama yari yarumijwe na Bavugayabo Alexis, Perezida wa Komite Nkemurampaka kuko Perezida wa Aga Rwanda Network, Gafaranga Daniel yari amaze iminsi asabwe guyitumiza ariko hashira iminsi tabikoze bituma komite nkemurampaka ifata icyemezo kidasanzwe cyo kubyikorera irayitumiza.
Muri iyi nama yabereye mu Kigo cy’abihaye Imana cya St François d’Assise ku Kicukiro, abavuzi gakondo batandukanye bakorera hirya no hino mu turere baganiriye ku bibazo bitandukanye. Ihuriro Aga Rwanda Nerwork rifite ibyo bikaba byarabaye bamwe mu bayobozi baryo harimo Gafaranga Daniel, Perezida waryo na Umubyeyi Jolly, Visi Perezida bahejwe ndetse na bamwe mu bavuzi gakondo mu turere kubera ibyo bekemangwagaho
Tuyisenge Aimable S,. Umuyobozi w’abavuzi gakondo mu Karere ka Nyarugenge
Muri iyi nama hasuzumwe uburyo bamwe ,mu bayobozi bari bayoboye mbere bavuyeho, Sistati (Statuts) mu ihuriro, umutungo w’ihuriro utagira aho ujya hazwi neza, abirukanywe mu ihuriro bikozwe na Perezida Gafaranga mu buryo butumvikanyweho, ilibazo cy’abavuzi gakondo bakorera mu kajagari, ikibazo cya Gafaanga Daniel, peredida w’ihuriro na Umubyeyi Jolly, visi Perezida kubeera amagambo yandikiye Minisiteri y’ubuzima (Minisanté) ayimenyesha imikorere mibi ya Perezida w’ihuriro ryabo.
Nyma yo gucoca ibyo bibazo byabo no kwiyemeza gutahiriza umugozi umwe kugirango bateza imbere umwuga wabo, hasabwe ko abagiranye amakimbirane byagabanya bagahana imbabazi ku bahemukiye abandi ahubwo bakubaka ihuriro ryabo bakegeranta umbaraga kugirango rizamuke.
Nkuko byatangajwe na Tuyisenge Aimable S., umuyobozi w’abavuzi gakondo mu Karere ka Nyarugenge akaba anashinzwe itangazamakuru mu Ihuriro Aga Rwanda Network, avuga ko abahagarariye abavuzi gakondo mu turere basabwe gikorana neza n’ubuyobozi bwose mu turere, haba abayobozi b’inzego z’abanze kugera ku nzego z’umutekano
Agira ati, “abavuzi gakondo basabwe kureka akajagari karangwa kuri bamwe aho usanga baunza hirya no hino imiti, kureka amavuriro atemewe aho usanga hari ufite amavuriro abiri, kandi abatanze amafaranga y’ihuriro mu buryo butemewe bakayasubizwa.”
Cyakora, Umubyeyi Jolly, Visi Perezida wa 2 wa w’ihuriro ry’abavuzi gakondo,(Aga Rwanda Network) nyuma y’inama avuga ko atishimiye imyanzuro yafashwe, kimwe na bagenzi be, akavuga ko komite yari iriho iyobowe na Gafaranga Daniel yagomba gusimburwa hajyaho indi nshya.
Muri iyi nama, hemejwe ko inama rusange ya Aga Rwanda izaba tariki ya 9 Mutarama 2018, abavuzi gakondo bakaba bayitezeho byinshi bizasumwa bigashakirwa igisubizo gihamye kizatuma Ihuriro ritera imbere aho guhora mu mpaka z’urudaca cyane cyane hagati y’ubuyobozi bwayo .
Kagaba Emmanuel, umwezi.net

