Tariki ya 5 Ukuboza 2017, Ishuri rya Ruhango ishuri ry’imyuga rizwi cyane ryitwa Vocation Training Center ryigisha abanyeshuri amasomo ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro, ryatanze impamyabumenyi ku baharangije bagera kuri 300.
Umuyobozi wa VTC-Ruhango, Bimenyimana Alphonse, avuga ko iri shuri ryashinzwe na Koperative izwi nka COTELRU (coopérative des Techniciens en Electronique de Ruhango), bakaba batanga amasomo atandukanye arimo gukora amateleviziyo akorwa mu bikoresho byashaje kandi bikavamo ama televiziyo meza akunzwe n’abaturage, n’ibindi bikorwa by’ubukorikori nko gusudira (soudure), gukanika imodoka no kuzitwara (mécanique automobile ) n’ibindi.
Bimenyimana Alphonse, Umuyobozi wa VTC-Ruhango
Agira ati,” iri shuri ryashyizweho hagamijwe gushyigikira gahunda y’igihug cy’u Rwanda yo guhanga imirimo hagamijwe gushishikariza urubyiruko cyane cyane abarangije amashuri kwihangira imirimo bagakora udushya binyuze mu masomo y’ubumenyingigo bahabwa muri VTC-Ruhango bagashobora kwibeshaho kandi bagaha n’akazi abandi baturage.”
Akomeza avuga ko abarangije muri VTC Ruhango, bafashe umwanzu wo gutinyuka bakihangira imirimo kuko ntacyo badashoboye gukora.
Meya Mbabazi F.Xavier wa Ruhango na Munezero wa WDA batanga impamyabushobozi
Ibi byemezwa n’umwe mu barangije muri iri iki kigo,M.Odille, uvuga ko ubumenyingiro yakuye muri VTC-Ruhango, bwatumye atinyuka ashinga ateliye (Atelier) mu mujyi wa Musanze, ubu akaba akorera amafaranga ibihumbi 35 ku munsi akaba ageze ku rwego rwo gutanga akazi.
Munezero Didier wa WDA
Ubwo iri shuri rya VTC-Ruhango ryatangaga impamyabushobozi ku banyeshuri barangije icyiciro cyo kwiga imyuga n’ubukorikori binyuranye bamuritse umushinga wo gukora indege ya kajugujuugu iyi ndege bakavuga ko imirimo yo kuyikora igeze kuri 60% kugira ngo ibe yabasha gukora neza.
Na nanone kandi, ubumenyi bahawe bwatumye babasha gukora Televiziyo bakuye muri mudasobwa bakaba bamaze gukora n’icyuma gifite ububasha bwo guturaga imishwi y’inkoko (incubateur ) ku munsi.
Bimenyimana Alphonse, Umuyobozi wa VTC-Ruhango, avuga ko ibi byaje byiyongera kubyo bakoze ubushize, aho bashoboye gukora imodoka ikoze mu biti bigatuma bahabwa igikombe mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda-Expo), bigatuma batinyuka bakaboma ko ntacyo batashobora.
Iri shuri rya Ruhango VTC ryatangiye gukora muri 2013 riza guhabwa ibyangombwa byemewe n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro WDA.
Ngiyo Kajugujugu, iriho ikorwa na VTC-Ruhango
Kugeza ubu, abakuze n’urubyiruko bagera kuri 300 bakaba bamaze kuharangiza.
Ubuyobozi bw’iri shuri buvuga ko icyo bakeneye cyane ari ugushyigikirwa n’abanyarwanda ndetse na Leta .
Bimenyimana Alphonse, nk;umuyobozi wa VTC-Ruhango, asaba urubyiruko n’abakuze kugana VTC Ruhango bafite ubushake n’imbaraga byo kugira ubumenyi kugirango bakore ibikorwa bibyara amafaranga kandi bagaha akazi n’abandi.
Televiziyo zikorwa mu byuma byo biro bishaje, zikunzwe na benshi
Agira ati, “Nifuza ko inzego zitandukanye z’ubuyobozi zakwegera urubyiruko zikarukangurira kugana VTC bagashobora kurwanya ubushomeri bihangira imirimo gutyo VTC zigafasha gushyira mu bikorwa imihigo ya Leta kandi izi nzego zigafasha mu guhuza VTC n’amasoko atangwa mu bijyanye n’ubumenyingiro kugirango zishobore gutera imbere.”
Abahawe impamyabushobozi
Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’izindi nzego muri WDA, Munezero Didier, avuga ko kumenyereza abanyarwanda cyane yane urubyriruko guhanga udushya bikwiye kuba umuco.
Agira ati, “ hari bamwe mu banyeshuri bibwira ko guhanga udushya bikorwa n’abanyamahanga gusa , abashidikanya bamenye ko byose bishoboka, kuko ingufu Leta ishora mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro zitangiye gutanga umusaruro.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi F. Xavier, ashima intambwe VTC Ruhango imaze kugeraho mu gutanga ubumenyi bugezweho hagamijwe ko ubushomeri bwagabanuka cyane cyane mu rubyiruko, agasaba abanyarwanda kugana VTC kugorango biteze imbere bahanga udushya.
Agira ati, “Tuzagumya gufatanya harebwa ibyashoboka kugirango VTC Ruhango ikomeze izamuke kuko ibyo ikora bihesha igihugu ishema kandi abayirangijemo bagahanga imirimo ituma baha akazi abandi.”
Kagaba Emmanuel, umwezi.net







