Ibi ni ibivugwa na Madamu Karangwa Vidivi ImmacuLée, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Hope and homes Children mu Rwanda (HHC), uvuga ko ubwo bufatanye na Leta bw’inzego zitandukanye ari ngombwa kugirango iyi gahunda ishobore gushyirwa mu bikorwa neza.
Agira ati, “kuzuzanya kw’inzego biba bikenewe uhereye kuri ubwo bufatanye na Leta ni ngombwa mbere yo gushyira abana mu miryango kuko HHC ibanza mu gutegura abana bakiri mu kigo, ababyeyi, abaturanyi, abakorerabushake n’inshuti z’umuryango kugira ngo habeho gufatanya mu kumenyereza umwana ugeze mu muryango no kumukurikirana mu buzima bwa buri munsi. Ubu bufatanye bwubakirwa cyane cyane hamwe n’abayobozi n’abakozi ba buri kigo cy’imfubyi kuko usanga aribo bafite amakuru ya buri mwana, nibo babatinyura kandi ni nabo babashishikariza gukorana neza n’impuguke muri iyi gahunda. Urugero rwiza ni nkaho ubuyobozi bw’ikigo bwemereye abana gukomeza kubishyurira amashuri ariko iyo badashyigikiye gahunda biragorana.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Hope and homes Homes for Children mu Rwanda, Madamu Karangwa Vidivi Immaculée, avuga ko HHC muri iyi gahunda ikurikirana umwana n’umuryango bakomeza kwitabwaho kugeza igihe bamenyereye ubuzima bushya mbere yo kubacutsa.
Agira ati, “Nyuma y’uko abana bashyizwe mu miryango, habaho ibikorwa bitandukanye birimo gukurikirana uko babayeho muri iyo miryango, kubahuza mu matsinda bijyanye n’imyaka yabo kugira ngo bahugurwe ku bintu bitandukanye birimo uburenganzira bw’umwana, kwigisha abana uburere bwiza n’imibanire n’abandi, kwigisha abana bakuze ubuzima bw’imyororokere, uko bakwihangira imirimo no kubahuza mu bikorwa bitandukanye kugira ngo bibarinde ubuzererezi cyane cyane mu biruhuko.”
Akomeza avuga ko bakorana bya hafi n’inzego z’ibanze binyuze mw’ihuriro rishinzwe kurengera uburenganzira bw’umwana. Iryo huriro riba ririmo uhagarariye inzego z’ibanze, uhagarariye Polisi y’igihugu muri ako gace, uhagarariye abihaye Imana, uhagariye abarezi, uhagariye inzego z’ubuvuzi n’abandi bafite aho bahurira no kurengera umwana kandi bagakorana nabo ahanini ibijyanye no guharanira uburenganzira bw’umwana no kumurinda ihohoterwa.
Avuga ku kibazo cy’uko abamaze kuba abangavu n’ingimbi bafashwa mu burere bwabo . bagenerwa amahugurwa agamije gutuma biyubaka mu mikurire yabo. Hari amahugurwa tugenera ababyeyi babo kugira ngo nabo bamenye ubuzima bw’imyororokere ndetse n’imihindagurikire y’umubiri w’umwana mu gihe arimo akura.Ku bana ubwabo tubahugura ku buryo bwo kwiyubaka ndetse n’ubuzima bw’imyororokere. Mu gihe cyose HHC itarabacutsa ikomeza gukurikirana abana n’imiryango yabakiriye.
Hamaze kugaragara impinduka nyinshi
Madamu Karangwa Vidivi Immaculée, avuga ko gahunda ya Tubarerere mu muryango imaze kuzana impinduka zinyuranye kuko ubu nta mwana ukinjira mu bigo, ahubwo hashakishwa ibindi bisubizo umwana akabonerwa umuryango igihe yatereranwe,ubu abana bari mu miryango bumva bafite aho bavuka (identité) naho mbere wasangaga umwana yumva ko iwabo nta handi hatari mu kigo cy’impfubyi, naho ubu,abana bari mu miryango bagaragaza imikurire myiza haba mu gihagararo no
mu bwenge kuko bitaweho kurusha mu bigo by’impfubyi, abana bari mu miryango baba bizeye neza kuzavamo abagabo n’abagore babereye igihugu.
Ibi bikagaragaza ko indangagaciro ari nbombwa ku muntu kandi zikagirira igihugu cyose akamaro biturutse mu muryango, azigira mu muryango kandi Ikindi ni uko amafaranga yagenerwaga ibigo by’impfubyi ubu arimo gushyirwa muri gahunda za Leta zo gufasha abana n’imiryango ,bityo akagera kuri benshi kuko byamaze kugagara ko gufashiriza abana mu bigo by’impfubyi bihenze icyane kurusha kubafashiriza mu miryango, ba malayika mulinzi bakaba barahuguwe kandi biteguye kwakira abana batereranwa ndetse n’inshuti z’umuryango 2 muri buri mudugudu bakaba barashinzwe gukurikirana ubuzima bw’abana.
Gutyo, iyo dushyize umwana mu muryango, dufatanya n’umuryango agiyemo kugirango akomeze amashuri naho ku bana bakuru barangije amashuri cyangwa bayacikije habaho kubafasha kwihangira imirimo ndetse no kwiga imyuga kugira ngo izabafashe kwiteza imbere.
Ubufatanye na ba Malayika Mulinzi
Ku byerekeranye n’uubufatanye na Ba malayika Mulinzi, Madamu Karangwa Vidivi Immaculée , ati, “Ba Malayika Mulinzi bagera kuri 448 bamaze kwakira abana mu miryango yabo.
Dukorana nabo kenshi kuko bakira abana bavuye mu bigo by’imfubyi batashoboye guhuzwa n’imiryango yabo bwite. Nibo bafasha muri gahunda yo gukumira ko umwana yajyanwa mu kigo mu gihe yatereranwe kandi umuryango we bwite utaraboneka.Mbere yo kwakira abana tubanza gusengengura ko bashobora kubarera ndetse tukanabahugura.
Ijwi ry’abana nizo mbaraga zabo
Kubera ko ijwi ry’abana arizo mbaraga zabo, Umurango Hope and homes for Children-HHC, uvuga ko washyizeho amatsinda y’abana (Child participation sessions) hagamijwe gufasha abana kumvikanisha ijwi ryabo no kubafasha kugira uruhare muri gahunda zibagenewe.
Ubuyobozi bwa HHC, buvuga ko Ibi byose bikorwa igamije kurengera uburenganzira bw’umwana, hakaba hamaze kubakwa amarerero (Community hubs) agera ku 8 no gukorwa gukorwa politiki igena imirongo ngenderwaho mu kwakira abana mu miryango (foster care policy & guidance) kandi HHC igenda ikora ubuvugizi kugira ngo gahunda zigamije gufasha abana cyane cyane abakiri mu bigo by’impfubyi n’abafite ubumuga zirusheho kwitabwaho maze bose babonerwe imiryango ibaha urukundo
Cyakora, nubwo Ibikorwa HHC ikora bigenda bitanga umusaruro, Madamu Karangwa Vidivi Immaculée, avuga ko icya mbere abanyarwanda benshi bamaze gusobanukirwa ko kurerera abana mu muryango aribyo byiza kurusha kubashyira mu bigo by’impfubyi ikindi kandi imiryango ya ba malayika muliinzi yakira abana nayo isobanukiwe n’uburenganzira bw’umwana ku buryo bazi ko agomba kwiga ndetse agahabwa n’andimahirwe yose abana bahabwa mu buzima.
Ati, “ariko, n’ubwo iyi gahunda igenda neza ntihabuze imbogamizi zimwe na zimwe nk’aho bamwe mu bashinze ibigo babona abana bamaze gusohokamo bose bagatangiza ibindi bisa nk’ibigo aho usanga babihinduramo ibigo by’abakuze, abapfakazi n’ibindi bituma bikomeza kuba ibigo aho abayobozi b’ibigo bamwe usanga badafata umwanya uhagije wo gutegura ibindi bikorwa bidasaba gucumbikira abana ahubwo batsimbarara bigatuma badakomeza kufasha abana kumenyera ubuzima bwo mu muryango. Hakaba hakwiye ubufasha bw’inzego za Leta kuko bamwe muri ba nyiri’ibyo bigo bagenda bumvisha abana ko mu miryango batabaho neza ndetse bakumvisha bamwe ko bakwiye kuva mu miryango bakagaruka mu bigo babagamo.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net