Amakuru

Iburazirazuba : Aborozi bakomorewe amasoko ariko bafite imbogamizi

Nyuma yuko hashize amezi  agera kuri icyenda  (9 mois) indwara y’amatungo y’uburenge (Fiévre aphteuse), yibasiye uturere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza, aho aborozi bari batakigurisha amatungo yabo mu isoko ry’inka (igikomera)  kuva mu kwezi kwa gatanu kugeza mu kwa cumi n’abiri 2017, uturere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare twagaragawemo indwara y’uburenge hafatwa icyemezo cyo kutazerereza amatungo.

 Tariki ya 22 Mutarama 2018,aborozi bagera ku ijana (100) bari bahagarariye bandi bagiranye inama na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba,abayobozi b’Uturere twa Gatsibo,Kayonza na Nyagatare n’inzego z’umutekano.

Bamwe mu borozi

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana, abwira  aborozi baturutse mu turere twa Kayonza, Gatsibo na Nyagatare bahagarariye abandi ko bakomorewe ku masoko y’amatungo,abasaba gutwara ubwo butumwa kubo baje bahagarariye.

Guverneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, ashimira  aborozi babashije gutunganya inzuri kugera ku rugero rwiza,abasaba  gukomeza korora kinyamwuga kugirango babyaze umusaruro ubworozi bakora.

Munyaburanga Emmanuel ,wororera mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, asaba   Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi ko bafite imbogamizi zo kutabona imbuto y’ubwatsi ku gihe bigatuma bahura n’ibibazo.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Mukeshimana Geraldine, yizeza aborozi ko imbogamizi bafite mu bworozi bwabo bagiye gushaka ibisubizo, abasaba kujya bamenyekanisha ibibazo bafite kugirango bibonerwe ibisubizo.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM