Amakuru

Diyabeti : Kwitabwaho biracyagoranye kandi ikomeje kwiyongera “Gishoma Crispin”

Ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabeti mu Rwanda rikomeje gukora ubukangurambaga mu kuyirwanya rivuga ko bikigoranye kwitabwaho mu gihe uyirwaye kandi ikomeje kwiyongera.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abarwayi ba diyabete mu Rwanda, Gishoma Chrispin, avuga ko bikigoye kwita ku barwayi ba diyabete bihenze, benshi mu baturage bakaba  nta bushobozi bafite  kandi  kko inzobere zikiri nke mu gihugu, kandi abayirwaye barushaho kwiyongera ,ikibazo cyiyongeraho no kuba imiti y’iyi ndwara ikaba ikpmeje  guhenda naho iibonetse

Agira ati, ” Mu Rwanda dufite inzobere nkeya ku ndwara zinyuranye zirimo na diyabete, urwaye impyiko akenera inzobere kubuvuzi bw’ impyiko, bikaba kimwe na diyabete,  iyo igeze kurwego ruri hejuru biraguhenda, niyo mpamvu abantu bakwiye kumva ibyo babwirwa kugirango birinde izo ngaruka.”

Akomeza avuga ko n’ubwo iyi ndwara kuyivura bitoroshye, ariko kuyirinda biroroshye mu gihe umuntu akurikijeamabwiriza y’abashinzwe ubuzima, aba yirinze n’izindi ndwara zinyuranye zitandura, kuko zifitanye isano nayo.

Yongeraho ko iyo urwaye diyabete bishobora kugukururira kurwara umutima, kimwe n’uko urwaye umutima ashobora kurwara diyabete izi ndwara zose zifite ahantu zihurira, kandi wirinze imwe n’indi ushobora kuba uyirinze.

Akomeza avuga ko  kuba abarwayi ba diyabete biyongera, harimo igice kimwe cy’abitabira kwisuzumisha kubera ko bumvise ingaruka z’iyi ndwara, ariko n’amafunguro ataboneye kuri bamwe, atuma hari abakomeza kwandura diyabete.”

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa  2014 bwagaragaje ko 3% by’abaturarwanda bagaragayeho ibimenyetso bya diyabete, ariko bakaba batitabira kwivuza. Ibi ngo bishobora guhamya ko harimo n’abakomeza kuyigendana batazi ko bayifite bakazabimenya yamaze kubarenga.

Gua,nta tamibare ihamye y’abahitanwa na diyabete mu gihugu kumwaka, ariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita kubuzima, rivuga ko mu mwaka wa 2012, abantu miliyoni 1.5 bapfuye bazize diyabete, naho ngo 80% by’abahitanywe nayo babarizwa mu bihugu bikennye. Cyakora, ubukangurambaga bukoneje gukorwa n’ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabete mu Rwanda (ARD). Nk’uko Ubuyobozi bw’Ishyirahanwe ry’abarwayi ba Diyabeti bubitangaza.

Kagaba Emmanuel,umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM