Taliki ya 8 werurwe 2018 hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore kw’isi yose ku nshuro ya 46, mu Rwanda uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 43.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore wari ufite insanganyamatsiko igira iti i‘’Munyarwandakazi, komeza umurava mu iterambere kwubake u Rwanda twifuza’’
Ku u rwego rw’Akarere ka Gatsibo wizihirijwe mu murenge wa Kageyo. Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kantengwa Mary, asab ba mutima w’urugo gukomeza kwimakaza umuco w’isuku aho batuye kuko iterambere ry’urugo rishingiye ku mugore.
Mu butumwa bwatanzwe na Mukaruziga Daphroza w’imyaka 48 n’abana u 6 utuye mu murenge wa Kageyo, avuga ko yahoze ari umuturage ukennye kuburyo yacaga incuro kugirango atunge umuryango we,ariko ubu yayobotse koperative ihinga ikawa ku buryo ubu ahagaze neza mu bukungu.
Depite Kantengwa Mary, witabiriye uyu munsi mpuzamahanga w’umugore mu murenge wa Kageyo, mu Karere ka Gatsibo, avuga ko umugore w’iki gihe ashoboye bitandukanye na mbere aho abagore bahezwaga inyuma mu bikorwa bitandukanye biteza imbere umuryango.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Kageyo boroje bagenzi babo batishoboye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe inka,inkoko,ingurube kugirango nabo biteze imbere.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo witabiriwe n’intumwa za rubanda,ubuyobozi bw’Akarere,inzego z’umutekano n’abaturage.
Kagaba Emmanuel, umwezi.net