Imibereho myiza

Abaturage bakwiye guhugurwa ku mishinga igiye kubakorerwa

Mu cyegeranyo cyatangajwe n’umuryango urwanya ruswa n’akarengane  mu Rwanda, Ishami ry’Rwanda (TR-Rwanda), tariki ya 9 Werurwe 2018, washyize ku mugaragaro icyegeranyo wakoreye ubushakashatsi  mu turere  twa Musanze, Karongi,Nyanza na Rwamagana bikaba byarakozwe hagendewe ku mishnga yashowemo amafaranga atari make hagamijwe guhangana n’imihindagurukire y’ibihe.

Minisitiri Biruta Vincent w’ibidukikije   na Ingabire M. Immaculée. Umuyobozi wa TIR

Iyo mishinga harimo iyo kubakira abaturage za Biogazi, za rondereza, kubaha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba n’ibindi.

Uyu muryango wemeza ko bamwe mu baturage, bagiye berekana ko  nka za Biogazi (biogaz) bagiye bakorerwa zabapfiye ubusa kuko ubwo bazubakirwaga batagishijwe inama kandi  ntibahabwe amahugurwa ngo bigishwe uko zikoreshwa  n’ibibazo zije kubafashamo.

Muri iki cyegeranyo, hagaragara ko  abaturage  1600 bo muri turiya turere  ni ukuvuga  63,4% bavuze ko  batigeze bagishwa inama mbere y’uko bashyirwa muri iyo mishinga mu gihe 70.8%  ngo  iyo bahuye n’ikibazo bemeza ko  batamenya  uwo bagana ngo babimubaze hakiri kare.

Ingabire M. Immaculée. Umuyobozi wa TIR,, Ishami ry’ u Rwanda, avuga ko ari ngombwa ko   abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa, kuko  iyi mishinga irimo amafaranga atari makeya.

Agira ati,“N’inzego z’ibanze zikwiye kubigiramo uruhare, gufasha abaturage kubumvisha ko biriya bintu ari ibyabo mbere y’uko biba iby’undi wese  kuko iyo bagiye kubakira abaturage  amaziko ya rondereza cyangwa biogazi haba hakwiye kubaho abantu bahatuye bahugurwa ku buryo bwo gufata neza biriya bikoresho n’uburyo bashobora kubisana byangiritse.”

Akomeza avuga korwose bitumviikana  uko  iziko ryameneka bikaba ngombwa gutegereza umutekinisiye warishyizeho kugirango abikore.

Cyakora yongeraho  ko igitekerezo cyo gushyiraho iyi mishinga ubwacyo ari byiza ariko hakirimo ibibazo bikomeye no kuba abagerwabikorwa badakurikiranwa ngo harebwe niba ibyo bahawe bikora uko bikwiye.

Minisitiri w’Ibidukikije,Biruta Vincent, asanga ubundi umushinga wose ugenewe abaturage baba bakwiye kuwugiramo uruhare, bakagaragaza icyo bakeneye n’ikibazo bashaka ko cyakemuka.

Agira ati,”Iyo haje raporo nk’iyi ivuga uko ibintu bikorwa, iba ikubwira ngo n’ubwo bidahagije ahubwo ari ngombwa kureba  uburyo ubutaha byakorwa neza  kurushaho.

Nkuko byasobanuwe, ngo ubusanzweIyi mishinga inyura muri FONERWA (  Ikigega gishinzwe kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.)

Mu mishinga itandukanye yo kubungabunga imihindagurikire y’ibihe, mu mwaka wa 2009 u Rwanda rwakoresheje miliyoni 15 z’amadolari (15$), mu mwaka wa2013 rukoresha miliyoni 279$ na ho muri 2016 rukoresha amadolari miliyoni  416 (415$).

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM