Amakuru

Nyarugenge : Muri koperative Mbahafi nta kajagari bagira

 

Abamotari bagize koperative Mbahafi   baza ku isonga ry’abatwara ibinyabiziga  bya moto mu Karere ka Nyarugenge

Aba bamotari bemeza ko bakorana neza n’ Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda n’ abayobozi babo ku bibazo byo gutwara  za moto haba mu muhanda no ku bagenzi.

Ndekezi Jean Pierre, Uyobora Koperative Mbahafi

Ndekezi, Jean Pierre, Umuyobozi wa Koperative Mbahafi. avuga ko muri iki gije bishimira uko bakorana neza  n’uuyobozi butandukanye nka Polisi Ishinzwe umutekano mu muhanda, RURA kandi bakishimira ko ibibazo  bimwe na bimawe abamotari bahuraga n bimwe  byakemutse cyane icyo kubona uburenganzira (autorisation) kuko bizatuma bakora neza inshingano zabo zo gutwra abagenzi kuri moto.

Aka kajagari muri koperative ubundi kagaragazwa n’ubwinshi bw’izafatiwe mu makosa ariko muri Mbahafi ntikaharangwa cyane cyeretse umuntu umwe n’umwe  ku giti cye kandi io afatiwe mu makosa  agirwa inama akikosora.

Ubundi amakosa abamotari bafatirwamo arimo gutwarwa nta byangombwa; gutwara abagenzi ntibabagarurire,kutagira ubwishingizi; gukorana n’abajura; gutwara ibiyobyabwenge; umuvuduko ukabije , ariko ayo makosa yose muri Koperative Mbahafi twarabikemuye  kubera inama z’imikorere  myiza abanyamuryango bacu bahawe kandi basabwa kuzishyira mu bikorwa..

Akomeza avuga ko bi bintu n’ubikora aba atesha agaciro koperative ndetse na bagenzi be  bikwiye gutuma  yigaya kuko  uru rwego rwo gutwara abantu n’ibintu rwari rwarasigaye inyuma  rwasigaye inyuma bigomba gushakirwa igisubizo n’ibibazo bigihari bigomba gukemuka.

Koperative Mbahafi, bivugwa ko ari imwe mu makoperative y’abamotari ikaba imaze igihe ikora neza kandi ikubahiiza inshingano zayo gutwara abagenzi, ibyo bikiyongeraho ko iteaza imbere abanyamuryango bayo nabo bakavuga ko ntacyo bayinganya kubera ibyiza imaze kubagezaho mu iterambere ry’imiryango yabo.

Kagaba Emmanuel, umwezi.net

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM