Amakuru

Gatsibo : Abakozi b’Akarere basabwe gukora kinyamwuga, bacyemura ibibazo by’abaturage.

Igikorwa cyo guhuza imihigo y’Akarere cya buri kwezi kimaze gutanga umusaruro wo kwihutisha imihigo y’Akarere kugirango yeswe neza kandi ku gihe.

Uko ukwezi gutashye, Ubuyobozi bw’Akarere,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b’Amashami ku rwego rw’Akarere n’abakozi bafite imihigo bahurira hamwe bagasuzuma umuhigo ku wundi ufite imbogamizi ugashakirwa igisubizo.

Abagize komite Nyobozi y’Akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’abakozi bafite imihigo bahuriye hamwe mu gihe cy’iminsi ibiri bagamije gusuzuma imihigo no kwigenzura hashakwa uburyo ibibazo byugarije abaturage byakemurwa .

Aganira n’ibyiciro bitandukanye by’abakozi b’Akarere,Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yasabye abakozi bakurikirana imihigo y’Akarere kuyishyiraho imbaraga zabo kugirango yeswe.Yasabye abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge kurushaho kwegera abaturage bakumva ibibazo bafite kandi bigakemurwa mu maguru mashya.

Umuyobozi w’Akarere yagarutse ku bibazo bigomba twitabwaho bishakirwa ibisubizo muri uku kwezi (werurwe) birimo isuku nke igaragara mu baturage,abaturage batagira ubwiherero n’abaturage bararana n’amatungo,ibi bibazo bigatangira  bitarenze taliki ya 31 werurwe 2018.

Akarere ka Gatsibo gafite imihigo 66 mu mwaka wa 2017/2018 umuyobozi w’Akarere yasinyanye n’Umukuru w’Igihugu harimo 37 y’ubukungu,17 y’imibereho myiza na 12 ibariza mu nkingi y’imiyoborere myiza n’ubutabera.

Ubwo hasozwaga igikorwa cyo guhuza imihigo Umuyobozi w’Akarere yasabye abakozi b’Akarere mu byiciro bitandukanye gukora kinyamwuga (professionalisme) mu kazi kabo ka buri munsi kandi bashyize inyungu z’ umuturage imbere.

Kagaba Emmanuel, umwezi,net

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM