Abagabo bagera kuri bane bahagurukanye n’abandi mu rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse aho kibohorewe bashyirwa mu buyobozi bukuru bwacyo, abandi bashyirwa mu buyobozi b’ingabo, ndetse hari n’abagizwe Ambasaderi. Ibyo ntibyabanyura kubera ahanini gushaka kwigwiza ho ibya rubanda, babonye ntaho banyura ubugenzuzi bafata iy’ubuhunzi ngo bararenganywa. Ubu abo bagabo bashinze amashyaka abiri yombi yitwa RNC barenda guhutazanya kuko bakomeje kwitana ba mwana ngo bamwe baragambanira abandi.
Abo bagabo ni uwahoze ari Lt. General mu ngabo z’u Rwannda Kayumba Nyamwasa; uwaze ari Maj. Dr. Rudasingwa Theogene; uwahoze ari Col. Patrick Karegeya n’uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru Gahima Gerald. Bageze hanze iyo mu buhungiro bishyira hamwe bashinga ishyaka rya Politiki ryitwa RNC (Rwanda National Congress), biyemeza kurwanya abo bafatanyije urugamba rwo kubohora igihugu.
Bidateye kabiri rya shyaka ritangira kuvugwa mo urunturuntu ndetse rukomeza gufata indi ntera kugeza ubwo ryaje gucika mo ibice bibiri mu mpera za Kamena mu mwaka wa 2016. Kuri ubu abari abayobozi baryo bari kurushaho kurebana ay’ingwe no gushinjanya ubugambanyi.
Dr. Théogene Rudasingwa wari umuhuzabikorwa wa RNC yafashe iya mbere yitandukanya na Kayumba Nyamwasa, avuga ko arambiwe igitugu cy’agatsiko k’abasirikare karangajwe imbere na Nyamwasa, ashinga Ihuriro Nyarwanda Rishya, ‘New RNC’.
Ashinjanya na Kayumba kwadukana politiki ya munyangire, kurema udutsiko dushingiye ku moko no kugundira ubutegetsi, ku buryo imbaraga bari batangiye guhuza zongeye gutatana ubu ishyaka rikaba rigeze aharindimuka.
Mu kiganiro Imvo n’imvano cyatambutse kuri Radio BBC tariki ya 9 Nyakanga 2016, humvikanyemo guterana amagambo gukomeye hagati ya Rudasingwa na Gervais Condo wari icyegera cya kabiri muri RNC, Condo akamushinja kutitabira gahunda z’ishyaka, kwanga ko hakorwa amatora n’ibindi.
Rudasingwa we yashyize Kayumba mu majwi ko yashinze agatsiko k’Abatutsi bahoze mu gisirikare kahawe kuyobora RNC n’ubwo ubuyobozi bwari busanzweho bwageragezaga kugatesha agaciro, ku buryo bisa “nk’aho yaremeye ishyaka mu rindi.”
Amushinja kandi agatsiko yashinze agamije kumuvana ku buyobozi bwa RNC ubwo yari akiyiyoboye cyane cyane mu myaka ibiri ishize, kumusuzugura, kumutuka n’ibindi yavuze ko atari agishoboye kwihanganira.
Kayumba Nyamwasa tariki 26 Nyakanga 2016, yashyize hanze ibibazo bivugwa muri RNC, ubuhemu bwa Rudasingwa washakaga gusenya iryo shyaka biciye mu gukurura amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kuryigarurira biciye mu kwanga amatora n’ibyayavuyemo
Amakimbirane yabo ntateze guhosha
Kayumba ashinja Rudasingwa gusuzugura ubuyobozi bw’ishyaka, kutitabira inama bwateguraga zaganirirwamo ibikorwa biri imbere, no kwikanyiza akanga kurekura ubutegetsi, hamwe no kutemera ibivuye mu matora.
Kutagira ibanga kwa Rudasingwa ngo biri mu bindi bikomeye byashenguye Kayumba wavuze ko arutwa na Paul Rusesabagina witandukanyije na RNC akababeshya ko aretse politiki nubwo nyuma yayikomeje, ariko ntabe nka we [Rudasingwa] wagiye asebya ishyaka akamena n’amabanga yaryo.
Kayumba yiyemereye ko RNC yugarijwe n’ibibazo, Rudasingwa we yavuze ko ari ishyaka ryasabitswe n’urwango rushingiye ku moko, kudashyira hamwe n’ibindi nubwo Kayumba abihuza no kuba “nta shyaka ku Isi ritabamo ibibazo.”
Avuga ko Rudasingwa yihutiye kubigaragaza mu itangazamakuru nyamara ngo we n’abo bafatanyije kwiyomora kuri Kayumba
bagiye bakora ibikorwa bibi bakingirwa ikibaba.
Kayumba aragira ati “Hari ibikorwa bibi bagiye bakora, twabagiriye ibanga ariko bo ntibaritugirira, n’ubu hari ibyo tutavuga kandi si uko bidahari, si uko tutabizi.”
Mu myaka yamaze muri RNC, Dr Rudasingwa ngo ntiyigeze ashyigikira demokarasi, zimwe mu ngero zikaba kuba yaranze ko muri RNC hakorwa amatora y’abayobozi, atinya ko azasimburwa ku mwanya w’umuhuzabikorwa.
Kayumba we agaragaza ko ibyo ari ukurwanya demokarasi kuko amatora ari imwe mu nkingi zayo, ndetse ngo Rudasingwa ntiyahwemye kugaragaza ko afite inyota yo kugundira ubutegetsi.
Akomeza agira ati “Muri RNC ubu turimo kwitegura gushyiraho ubuyobozi bushya, bigaragaza ko ririmo demokarasi. Nyamara abari abayobozi bacyuye igihe bari baranze ko hakorwa amatora kandi ari kimwe mu bigaragaza demokarasi, ibyo ntibyakunze.”
RNC yaherukaga kwemeza ko muri Kanama 2016 hazakorwa amatora, ariko icyo cyemezo nticyashyigikiwe n’igice cyakemangaga ko Kayumba ariwe uri kugenzura akanama gashinzwe amatora ndetse ashobora kuyagiramo uburiganya agashyira mu myanya abo ashaka.
Urukururano rw’ibibazo rwaje kugeza ku ivuka ry’ishyaka rishya, New-RNC, n’amatora yari yateguwe ateshwa agaciro.
Kayumba yigaritse udutsiko tw’Abatutsi n’abateruzi b’ibibindi
Imvugo “abateruzi b’ibibindi” yumvikanye igarukwaho kenshi na Twagiramungu Faustin, ashaka kuvuga abagaragu b’abandi. Muri RNC yakoreshwaga ku bantu badafite ijambo, Rudasingwa akabahuza n’“abahutu” avuga ko bapfukiranywe n’agatsiko ka Kayumba.
Kayumba yigaramye utwo dutsiko yemeza ko kuva yashinga RNC atigeze atumenya. Ashinja Dr. Rudasingwa ingengabitekerezo y’amoko n’igitugu no kwifashisha imvugo zigamije gutera ubwoba ndetse no kubiba urwango.
Aragira ati “Igihe utangiye kuvuga ngo agatsiko k’Abatutsi bahoze ari abasirikare […] Ndetse umuntu umwise umwanzi w’abandi bantu, ugahindukira ngo agatsiko k’abateruzi b’abahutu. Izo mvugo zituma ibintu by’ubwoko bihabwa agaciro katari ko.”
Yongera ho agira ati “Guhaguruka ukavuga ko uriya ntacyo avuze, ngo ni umuteruzi w’ibibindi ni agatsiko […] Niba turi abanyagatsiko ntacyo bitwaye abo twasigaranye nabo bazadukebura, ubwo butsiko buhagarare. Niba turi abateruzi b’ibindi ubwo bazatureka noneho dukore akazi, kuko bizeye ngo bamwe ni abaporofeseri, abandi ni abaganga, ariko kwita abantu abateruzi b’ibibindi mbona birimo gukabya. Hakwiye kubaho kubahana.”
Urusobe rw’ibibazo rukomeje gutangatanga RNC, ku buryo abari abayobozi bayo batangiye kuyiburira icyerekezo.
RNC Nshya iyobowe na Dr Rudasingwa Théogene wungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC hanyuma Jonathan Musonera wari umwe mu bakomiseri icyenda ba RNC yagizwe Umunyamabanga wa New RNC.
Amashyaka avuga ko arwanya leta y’u Rwanda anengwa kutagira umurongo ufatika wa Politiki cyane ko amenshi abarizwa hanze y’igihugu, ndetse nka RNC ikaba igizwe n’abashakishwa z’inzego z’ubutabera ngo baryozwe ibyaha bakekwaho basize bakoze mu gihugu.
Urugero ni Kayumba Nyamwasa na Theogene Rudasingwa na mukuru we Gerald Gahima bashinze RNC mu 2010, nyuma yo guhunga kubera ibyaha n’amakosa akomeye byagiye bibagaragaraho ndetse bamwe bakabihamywa n’inkiko.
Joseph Ngarambe ashinja Kayumba ubwicanyi
Joseph Ngarambe avuga mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo ya RNC Nshya, ubu kiboneka kuri youtube, ko ishimutwa rya Emile Gafilita, ngo ryabazwa Kayumba, ngo binyuze muri Micombero ngo bivugwa ko yahunze nyamara ari maneko wa Leta ya Kigali.
Akomeza avuga ibikorwa byabo bizwi, ngo ni uko batashoboraga kubitangaza ni uko nta buryo bwari buhari kugira ngo ibyo bintu byose bijye ahabona.
Aragira ati “ndagira ngo mbahe urugero ruto. Muribuka umwana w’umusirikare wari warahungiye muri Uganda, nyuma akaza guhungira muri Kenya, Gafilita Emile. Dosiye yari imaze kugezwa mu Bafaransa, ko yagombaga gutanga ubuhamya, iyi dosiye yari izwi na Kayumba na Micombero, uyu mwana yaje gutangwa na Micombero, umwana aburirwa irengero baramutwara. Barabizimanganya baraceceka ntibanabivuga.
None ngaho ejobundi uyu majoro Nkubana arabuze. Uyu niwe wari umukuru mubo kwa Kayumba. Ibi rero hari mo ibintu tuvuga bakagira ngo ngo ni uko twatandukanye. Oya! Ukuri kugomba kuvugwa.”
Akomeza avuga ko babibwiye Kayumba kera, imikorere ya Micombero n’ukuboko kwa Kigali. Akomeza agira ati “ahubwo ndagira ngo mbaburire, n’undi uzanyarukira muri kariya karere bazamuraha. Ibyo byose babe babizi, kuko dufite amakuru menshi y’ibi bibazo bituruka kuri Micombero, kandi ibyo byose, aba abiziranye ho na Kayumba”.
Umuntu rero akibaza ati ese ni iki bashaka? Bagamije iki?
Nk’uko akomeza abivuga, ngo iki kibazo yigeze kukivugana na Gen. Kayumba, abona ashaka kohereza Nkubana hirya no hino, ngo amubwira namwohereza bazamufata. Nawe akavuga ngo ni ntibashobora kukabona.
Joseph Ngarambe akomeza avuga ko mu bantu bakorana harimo abakorana na Kigali, kandi ko Kayumba naramuka atitonze ngo Micombero nawe ubwe azamutanga.
Ngo yanga kubyumva, ahitamo inzira bafashe nyine, ari na ho havuye mo burya, imbaraga cyane z’imifatanyirize hagati ya Kayumba na ba Micombero, yashakaga kwimika, kuko ari bo bamugeraga imbere bo bari bazi ibyo bakora, bakigira nyoni nyinshi.
Ngo banamubwiye uruhare uyu Micombero yari afite mu ntambara ya FDU mbere y’uko yimuka ava muri FDU ajya muri RNC, urwo ruhare rwe, nirwo rwabashije gusenya FDU, indi misiyo yari afite ni iyo gusenya ihuriro rya RNC.
Jonathana Musonera Aragira ati “Yabigerageje imyaka ibiri, Tuguma kurwana nabyo murabizi, yaramuzamuye, ubu ni we ushoreye bariya bagenzi bacu b’abateruzi b’ibibindi cyangwa se bari mu mujishi bahetse Kayumba. Abari inyuma uzaba ureba akabo.”
Abarwanya Leta y’u Rwanda barikanga baringa
Abavuga ko barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahora bahuzagurika, kuko batabona impamvu ifatika bashingira ho.
Bityo rero kuko ababivuga baba bifitiye inyungu zabo ku giti cyabo bakomora mu bo bakorana, bikaba babishwaniye mo bagasebanya nta soni.
Ibi rero byo kwitana bamwana, bituma bahohotera n’abandi banyarwanda bahungiye mu bihugu bya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Canada cyangwa se abakorera imirimo itandukanye muri ibyo bihugu bari muri Diaspora nyarwanda, bavuga ko boherejwe na Kigali kubica.
Nk’uko babyivugira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, amazina ndetse n’amafoto ngo y’aboherejwe kwica abo muri RNC ariho ku ikubitiro Brig. Gen. Vincent Nyakarundi, bakavuga ko ngo ariwe ushinzwe gucecekesha no guhitana abarwanya leta y’u rwanda bari mu mijyi ya Boston; Mass Phoenix; Arizona ngo akanamuka akagera no muri Canada.
Bakomeza bavuga ko ngo inama zikomeye ziyoborwa na Nyakarundi azikorana n’abo bita Intorehamwe ntibanasobanure icyo iryo jambo rivuga, banatanga amwe mazina bavuga ko akomeye muri ibyo bikorwa nka
Boston :Kalisa John; Gitifu Masengesho (bakemeza ko aba Hampshire, ariko ngo akaba ariwe ugenzura aho hose) na Jean B. Nganjabahizi (Nganji)
Phoenix: Hakizimana Jean Pierre alias Hassan; Habinez Jean Claude Nsabimana Francois Xavier ukunze kwiyita Pasteur Gisubizo.
Uwa kabiri ngo ugiye muri ako kazi ni Capt. Kayijuka Frank
Uyu ngo niwe ushinzwe imijyi ya Portland; Maine na Dayton; Columbus; Cleveland ya Ohio ariko ngo azibanda muri Dayton.
Amazina y’abo bazafatanya nayo barayatangaza, ngo ni Bikamba Antoine ngo akaba ariwe muntu w’ingenzi bakura ho amakuru (Contact) uzaba ari mu Umujyi wa Portland undi ni Ndayisabye Leopold.
Mu umujyi wa Dayton; bavuga ko hariyo Pasteur Hakizimana Maurice ngo ari nawe ubana na Capt. Kayijuka mu gihe ataranabona ubuhungiro ari gusaba, avuga ko yahunze Leta ya Kigali.
Uwa gatatu ni Musefano Bonny, we ngo ni umukozi wa Ambasade y’u Rwanda i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika (Attache Cmmercial), bemeza ko ariwe washinzwe guhutaza abari muri opozitiyo nyarwanda bari Washington DC; Maryland na Texas.
Ngo abo bazafatanya, ni Mbanda Sam na Bizimana Jimmy bari Dallas na Houston;
DC na Maryland hari yo Musabyemariya Josepha; Rwivanga Cathy; na Shami Elodie.
Kuba hari ufitanye isano cyangwa aziranye n’umwe mu bayobozi b’u Rwanda wigiriye nko gutembera cyangwa mu yindi mirimo muri biriya bihugu ahita yitwa umwicanyi ugiye kurimbura opozisiyo cyane cyane RNC nyamara ibi bikomoka kumakimbirane ari hagati yabo bakitwaza leta y ‘u Rwanda n’abanyarwanda baba mu mahanga.
Ntalindwa Théodore