Amakuru

Mu cyunamo 2018: Interahamwe ziranyura mu Burundi zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Mu minsi mike mbere y’uko abanyarwnda binjira mu cyumweru cy’icyunamo, hari abantu basaga 50 bitwaje intwaro binjiriye mu gihugu cy’u Burundi ngo bashaka gutera u Rwanda. U Rwanda ntirutungurwa abarushakira umutekano bariyimbire!

U Rwanda ruratera ntiruterwa! Aya magambo yavuzwe na Cyilima II Rujugira, ayavugira ahitwa i Kigali, mu gihe u Bugesera bari bushatse guca mu rihumye ingabo z’u Rwanda zari hirya no hino mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Imitwe y’ingabo itari mike yari irinze inkiko z’u Burundi dore ko ari bwo bwari bukomeye mu gushaka kwigarurira u Rwanda; indi mitwe nayo y’intwari yari kumwe na Ndabarasa waje kwitwa Kigeli III mu Ndorwa, mu gihe indi yari kumwe na Sharangabo mu Gisaka.

Umwuzukuru wa Cyilima II akaba umuhungu wa Ndabarasa, wari wasigaranye n’abashumba baragiye inka akitwa Kimanuka. Yumvise ko u Bugesera bugabye igitero, akoranya ba bashumba ababera umuyobozi bajya kurwanya abo babisha.

Abashumba bayobowe na Kimanuka, baratsinda Umwami wari ageze mu za bukuru yumvise icyo gitero ashaka kugira ingabo agarura ngo zirwanye abo banyabugesera, abibuzwa n’uko yabonye abaturutse kwa Kimanuka baje kuvuga amacumu, ko Abashumba batsinze.

Nibwo rero nawe yagiye kwirebera, ni uko ahageze ahavugira ijambo dutangiriye ho ngo “U Rwanda rutatera ntiruterwa”.

Interahamwe ngo zaba zishaka gutungura RDF

Nga barashaka guca mu rihumye ingabo z’u Rwanda

Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi, haravugwa icengera ry’abantu bitwaje intwaro mu gihugu cy’u Burundi.

Ibi biravugwa muri Komini Buganda iri mu Ntara ya Kibitoke (ihana imbibi n’intara y’i Burengerazuba y’u Rwanda).

Ibi ngo biteye impungenge abaturage bo muri ako gace, bakomeje kubona abo bantu binjira, bagakeka ko baba ari interahamwe, bikanga ko haba hari ikigiye kuba cyangwa kiri mo gitegurwa, aho hantu hamaze iminsi hakorwa irondo n’imbonerakure (Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD).

Si ubwa mbere havuzwe kwinjira mu Burundi kw’Interahamwe kuko no mu minsi ishize byigeze kuvugwa.

Amakuru atangazwa na bimwe mu binyamakuru byo mu Burundi, avuga ko agatsiko k’inyeshyamba z’abanyarwanda byita Interahamwe, kinjiye ku butaka bw’icyo gihugu ku wa 20 Werurwe 2018, bitwaje intwaro nini, ngo bageze muri komini Buganda bakirwa na Polisi y’u Burundi, nk’uko ayo makuru akomeza abyemeza.

Ayo makuru agira ati “Hari kuwa kabiri ku igenekerezo rya 20 Ntwarante 2018, ubwo Interahamwe zaturutse muri Repububulika iharanira Demokarasi ya Congo bakinjira mu Burundi. Banyuze Sange binjirira muri Komini Buganda”.

Hari amakuru menshi yagiye avugwa ko Interahamwe zishaka gutera u Rwanda ziturutse mu gihugu cy’u Burundi.

Si ubwa mbere kandi abanyarwanda baba mu mashyamba ya RDC, bambaye gisirikare kandi bitwaje intwaro bagaragaye binjira mu Burundi.

Si n’ubwa mbere bivuzwe ko u Burundi bushaka guhungabanganya umutekano w’u Rwanda, kuko baherutse kwigamba ko bazamesa abayobozi bakuru bakuru barwo barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Kuba rero bivuzwe muri iki gihe cyo kwibuka ni uko bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gutera ubwoba abanyarwanda ngo babafatanye n’ibihe bikomeye barimo.

Gusa ntibakwiye kwibagirwa ko ingabo z’u Rwanda zihora ziri maso, kandi ziteguye guhashya uwo ari we wese wahungabanya umutekano warwo.

Ikindi kandi abanyarwanda nabo bamenye agaciro k’umutekano, biteguye gutera ingabo mu bitugu abo bashinze kuwubarindira berekana aho ababisha bihisha hose.

 

Ntalindwa Théodore

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM