Amakuru

RSSB iribuka abari abakozi ba CSR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Imyaka 24 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda. RSSB (Rwanda Social Security Board) iribuka abari abakozi b’Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’abakozi y’u Rwanda CSR (Caisse Sociale du Rwanda) bahitanywe nayo.

Umuhango wo kwibuka abakozi 19 bakoreraga CSR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, wabereye ku cyicaro gikuru cya RSSB kuwa 27 Mata 2018.

Umuyobozi wa RSSB Jonathan Gatera, arasanga abanyarawanda batarigeze bibagirwa, ahubwo iki gikorwa gikwiye kuba kuzirikana.

Aragira ati “uyu muhango turimo n’ubwo benshi bawita ngo ni ukwibuka jyewe simpamya ko hari uwigeze yibagirwa, hibuka uwibagiwe. Jye nkeka ko ari ukuzirikana”.

Akomeza avuga muri aya magambo “ntabwo rero tuteranyijwe no kwibuka ahubwo ni ukuzirikana amateka yacu, kuzirikana imiryango abavandimwe, nemera ntashidikanya ko uri hano wese afite amateka yihariye, n’umuryango rero wa RSSB dufite amateka yacu yihariye, nkeka ko dukwiye kuzirikana kandi mu nshingano dufite, ntituzemere na rimwe ko ibyabaye byazondera kubaho ukundi”.

Asaba buri munyarwanda muri rusange gutekereza ku ruhare rwe mu mateka mabi yaranze u Rwanda ngo atazongera kuba ho ukundi, ariko cyane cyane buri wese areba ejo hazaza h’igihugu.

Arasanga n’ubu abakozi ba RSSB muri Sosiyete nyarwanda bafite mo umwanya ukomeye mu bijyanye n’impinduka mu gihe bashaka ko ziba ho.

Umuyobozi wa RSSB yemeza ko CSR yari ifite uruhare runini cyane mu bukungu bw’igihugu, kuko yabarirwaga mu bigo nka bitatu byari bikomeye mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibigo byari bihari mu rwego rw’imari hari Banki nkuru y’igihugu; CSR na Banki nk’ebyiri (BCR na BK).

Akomeza avuga ko iyo hakorwa ibyagombaga gukorwa, amateka u Rwanda rwagize muri rusange na RSSB by’umwihariko ntiyari kugera aho yageze.

Bwana Gatera aragira ati “kandi nabyo bidutera ipfunnwe kumva dukorera ikigo cyagize uruhare rubi mu byabaye muri iki gihugu.”

Asaba abakozi ba RSSB guhora barwanya ko ayo mateka yazongera ukundi.

Muri CSR haberaga inama zitegura Jenoside

Mu buhamya bwe, Rurangwa Innocent wakoraga mu Isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi y’u Rwanda ubu akaba ari umukozi wa RSSB, asanga kwibuka ari ngombwa kuko byerekana aho igihugu kiva, aho kiri n’aho kigana.

Akomeza avuga ko ibimenyetso n’amateka, bije bikurikira imyanzuro yavuye mu nama y’Umushyikirano wabaye mu mwaka wa 2015.

Umwe muri iyo myanzuro, usaba mu turere bajya begeranya ibimenyetso n’amateka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

CNLG nayo yandikiye ibigo byose ibisaba kwegeranya amateka n’ibimenyetso kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu bigo bitandukanye.

Ni muri urwo rwego rero ubuyobozi bwa RSSB bwashyizeho Komite y’abantu bane kuwa 16 Gicurasi 2017, ngo yegeranye ibyo bimenyetso n’amateka.

Akomeza avuga ko ibyo bimenyeto byerekana ko Jenoside yateguwe, abayipfobya bavuga ko itateguwe ibyo bimenyetso birahari, kandi ko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 biteganyijwe mu mwaka utaha, ibyo bimenyetso n’amateka bigaragaza ko jenoside yateguwe, bizaba bikubiye mu gitabo kirimo gitegurwa n’iyo Komite.

Muri ayo mateka, Jenoside yategurwaga n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.

Bwana Rurangwa avuga uwari Umuyobozi wa CSR yabaga afite ububasha bukomeye cyane, kuko cyari ikigo cy’imari gikomeye, bityo umuntu bahaga kukiyobora n’abakoraga mo bitwaga ko bakomeye.

Mu mwaka wa 1988, uwari Minisitiri w’Imari witwaga Hategekimana Jean Damascene akaba no muri Komite Sentarali ya MRND, niwe wahawe kuyobora CSR.

Bwana Rurangwa akomeza avuga ko imiterere y’icyo kigo, aho cyari kiri n’abakiyoboraga, byahaye ububasha bubi abakiyoboraga kugira ngo bategure Jenoside.

Hari inzu 100 z’Isanduku y’Ubwiteganyirize bw’abakozi y’u Rwanda. 30% yari atuwe mo n’abakozi batari Abatutsi n’ubwo ari bo babanje mo, nyuma baje kwirukanwa.

Bitewe kandi n’aho icyo kigo cyari kiri (Hafi ya Urugwiro; Police Nationale na Camp G.P.) byagihaga ububasha bwo kugira ngo bategure mu bwisanzure imigambi mibisha

Akomeza avuga ko muri CSR ari ho haberaga inama zitegura Jenoside ziyobowe n’Umuyobozi Mukuru wayo, hakaba n’uwitwaga Nshimiye Claudien wakoraga mu itangazamakuru ry’ikigo, akaba na Perezida wa MRND muri Kacyiru.

Ikindi kimenyetso ni uko yakoreraga hagati ya za Minisiteri. Imbere yayo habaga igiti cyaje kwitwa CDR, mu ihe abandi babaga bagiye mu gihe cy’ikiruhuko cyo saa sita, abateguraga imigambi mibisha bajyaga gukorera inama munsi y’icyo giti, netse n’abandi bo muri minisiteri zitandukanye nabo bakahaza.

Ikindi ni uko muri CSR hari igitabo ngo cyitwaga icy’ubugingo cyandikwagamo amazina yose y’abakozi bakoraga muri icyo kigo n’ubwoko bwabo.

Hari kandi abakozi bari bafite amazina adasanzwe nka Sebijumba na Sebihaza bakoraga muri Personnel, bateguraga iyo migambi igashyikirizwa Hategekimana Jean Damascene wayoboraga CSR.

Ndayambaje Edouard nawe yemeza ko amateka ya Jenoside muri CSR ahera mu mwaka wa 1988, akemeza ko mbere abakozi babanaga neza.

Mu mwaka wa 1988 nibwo bamwe batangiye kunenga ubuyobozi, ndetse bakanagaragaza ko batabwemera. Yemeza ko ibitekerezo by’amashyaka menshi niho byaturutse.

Mu mwaka wa 1990 niho isura nyayo y’abantu yatangiye kugaragara, mu gihe byavuzwe ko hari abakozi babiri bitwa ibyitso, havuka udutsiko tw’abakozi batoteza abandi bakozi babita inyenzi.

Intagondwa zose zaturukaga muri za Minisiteri zitandukanye bahuriraga munsi y’igiti cya CDR.

Abanyarwanda bakwiye guharanira kubaho

Mu kiganiro kivuga uko abantu babana n’amateka yabo, ndetse n’ibikomere bagize ariko bakabirenga bakabasha kubaho, cyatanzwe na Soeur Imaculata, avuga ko ibikomere by’inyuma bigaragara ku mubiri bikira vuba kuruta ibikomere b’imbere.

Umuyobozi wa Ibuka Dr. Dusingizemungu Jean Pierre (uwa gatatu uhereye ibumoso) n’Umuyobozi wa RSSB Gatera Jonathan (uwa mbere uhereye ibumoso) mu muhango wo kwibuka

Avuga ko igitera ibikomere by’imbere ari agahinda gaturuka ku mateka aya n’aya cyangwa se akababaro umuntu yagize, akaba yakomereka ku buryo abandi babibona cyangwa se agakomereka ku buryo bwihariye akabigendana bikamuzonga, icyo gikomere kikaba cyamubyarira ubundi bubabare.

Avuga ko iyo jenoside yatumye ubuzima buhinduka, kuko iyo umuntu aganira n’undi atandukanya akavuga mbere ya jenoside na nyuma yayo, bisobanuye ko ayo mateka atandukanye, uko umuntu yari ari ho mbere ya jenoside atari ko abaye ho nyuma yayo.

Aragira ati “jenoside yatumye duheranwa n’amateka ku buryo rimwe na rimwe no kubona ibyo dufite bitugora”.

Avuga kandi ko hari ibikomere byageze ku mubiri bikawujegeza, ubibonye bikamutera agahinda umuntu.

Arasanga ariko mu mateka ya buri muntu, akwiye no kubona mo ibimenyetso by’amizero.

Aragira ati “kwibuka ibikomere byacu ku buryo bidahora bitubera gusa ibibazo, ni no kwibuka ko muri ubwo bubabare bwose, hari n’amizero twaboneye muri iyo nzira y’ububabare”.

Arasaba ababuze ababo muri Jenoside gutanga imbabazi ku babiciye, kandi bagahora baharanira kugira urukundo, kuko urukundo ari urufunguzo rw’umutima.

Ikindi abasaba ni uko uko Imana yabahaye gucika ku icumu, ari ikimenyetso cy’uko bagomba guharanira kubaho.

Umuyobozi wa Ibuka Dr. Dusingizemungu Jean Pierre ashimira ubuyobozi bwa RSSB, kuba bataratereranye abana b’abakozi ba CSR, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Arabahimira kandi kubera umurimo ukomeye bari mo bakora wo kongera kwerekana ibimenyetso bigaragaza ko jenoside yateguwe no mu bigo bigo bitandukanye,

Arasanga abacitse ku icumu bataraheranywe n’amateka, iyo ikaba impamvu yo kutabarebera mu madarubindi y’ababana n’ingaruka zitandukanye za jenoside.

Aragira ati “ndavuga ibi kubera ko iyo urebye unitegereje n’abantu bari mu miryango y’abo twibuka uyu munsi, ukabitegereza ukareba uko bauga ukareba uko bahagaze ntabwo njye mbabona nk’abantu baheranywe n’amateka”, yongera ho ko atari abo gusa, n’abacitse ku icumu bari hirya no hino nabo ari uko.

Bimenyimana J.

 

 

 

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM