Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), isanga amafaranga agenerwa abana ashyirwa mu ngengo y’imari ya Leta akiri make cyane, ibyo bigatuma batitabwaho bihagije.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro CLADHO ifatanyije n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bana (Save the Children), bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 31 Gicurasi 2018.
Icyo kiganiro cyari kigamije kugaragaza ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta ya 2018-2019, ngo hakorwe ubuvugizi bityo ibigenerwa abana bibe byakongerwa.
CLADHO ivuga ko muri iyo mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta, ibikorwa birebena n’abana bifite 14.68% gusa, ariko bikagira ingaruka ku mibereho y’abana nk’uko bitangazwa na Evariste Murwanashyaka, ushinzwe iby’uburengenzira bw’umwana muri CLADHO.
Yagize ati “Kutagira ingengo y’imari ihagije igenerwa abana bibagiraho ingaruka mbi, akaba ariyo mpamvu tukibona abana ku mihanda, n’abana baterwa inda, ubufasha bagenerwa bukaba ari buke, hari abana bata amashuri n’ibindi, ni ngombwa rero ko ingengo y’imari izamuka kugira ngo bikemuke”.
Uwera Zamida, umwana uhagarariye abandi mu Karere ka Nyarugenge, yemeza ko ingengo y’imari irebana n’abana izamutse hari byinshi byakemuka, Ati “Nk’ubu haracyari abana bakora imirimo ivunanye muri Nyarugenge n’ahandi kubera ubukene bwo mu miryango yabo kandi bidakwiriye umwana, iyo ngengo y’imari yiyongereye ibyo bibazo byakemuka n’ibindi bibazo byugarije abana bityo bakaba mu gihugu bishimye”.
Yongeyeho kandi ko batagira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibiba byemejwe mu ngengo y’imari, bakifuza ko bazajya bahabwa ayo mahirwe.
Sibomana Marcel ushinzwe gahunda yo guteza imbere uburengenzira bw’umwana muri Save The Children, avuga ko abana badahawe ibyo bakenera byose bigira ingaruka ku gihugu.
Ati “Ingengo y’imari iyo iri hasi mu burezi biba ari ikibazo gikomeye ku gihugu kuko kizagira abantu batize, badafite ubushobozi bwo gutanga ibitekerezo byubaka igihugu,ni ngombwa rero ko ingengo y’imari yiyongera bityo n’ireme ry’uburezi rikazamuka”.
iyi miryango kandi irifuza ko muri buri karere hashyirwa umukozi wihariye ushinzwe ibibazo by’abana, ukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ibagenewe.
Kayitesi Carine
umwezi.net