Abahanga mu mibereho ya muntu bagaragaza ko kuba imbata y’ingeso zitandukanye zirimo ibiyobyabwenge, ubusambanyi, n’izindi zitandukanye bishobora kuba intandaro yo kuba umuntu atagera ku ntego ndetse n’icyo yifuza kugeraho mu buzima bwe.
Ibi byagarutsweho na Bwana Agaba Bruno umuyobozi wa Purpose Rwanda Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Kamena,2018 mu kiganiro uyu umuryango utegamiye kuri Leta wa Purpose Rwanda wari wagiranye n’urubyiruko rutandukanye rwari rwaturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Umuyobozi wa Purpose Rwanda Bwana Agaba Bruno yavuze ko umuntu afite imbaraga n’ubushobozi byo guhindura sosiyete ikaba ariyo mpamvu bashinze umuryango wa Purpose Rwanda ugamije cyane cyane kubaka intego mu bantu bityo umuntu akamenya icyo aharanira gukora kandi ashoboye akazaba aricyo aba cyo, ikindi ni ukurwanya kuba abantu baba imbata z’ingeso zitandukanye zirimo ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’izindi zituma umuntu atabasha kugera ku ntego aba yarihaye.
Yakomeje avuga ko ubu bari gukorera mu ntara 3 hano mu gihugu arizo umujyi wa Kigali, Amajyepfo n’Uburasirazuba bakaba bibanda cyane mu bigo by’amashuri aho bahurira n’urubyiruko rutandukanye bakarwigisha kugira ubuzima bufite intego no kwirinda kuba imbata y’ingeso zitandukanye, bakaba bafite gahunda yo kuzaba bakorera mu gihugu cyose mu gihe kigera ku myaka 5 iri imbere.
Purpose Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2015 ukaba umaze imyaka igera kuri 3 ukorera hano mu Rwanda, ni umuryango ugamije kubaka intego mu bantu bityo bakabaho bafite ubuzima bufite intego no kurwanya abantu kuba imbata y’ingeso zirimo ibiyobyabwenge n’ibindi.
Uyu muryango kandi ufasha abantu bamaze kuba imbata y’ingeso zitandukanye kuba bazireka bakazihagarika burundu bityo bakabaho ubuzima bufite intego bushobora gutuma bagera kubyo bifuza no kuzaba icyo bifuza mu buzima bwabo.
Kayitesi Carine
umwezi.net