Amakuru

Urugamba rw’ibiyobyabwenge rureba buri rwego

Kubaka igihugu kitarangwa mo ibiyobyabwenge byashoboka. Icyo bisaba ni uko abantu bo mu nzsgo zitandukanye zakorera hamwe, hagamijwe kwigisha ababicuruza ngo babicike ho, ari na ko higishwa ababikoresha kuko ari bo bigira ho ingaruka

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni ikibazo gikomereye ibihugu byose by’isi, kigahangayikisha n’abayituye.

Urugamba rw’ibiyobyabwenge ywahagurukiwe n’inzego zose

Dr. Yvone Kayiteshonga Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko ubushakashakatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 bwerekana ko 52% by’abari bafite icyo gihe hagati y’imyaka 14 na 35 bafashe kimwe cyangwa byinshi mu biyobyabwenge.

Kandi nk’uko bitangazwa na Dr. Darius Gishoma wo muri Kaminuza y’u Rwanda, abari hejuru ya 80 % barakomeza bakabikoresha.

Umuyobozi Mukuru wa Serivisi y’igihugu Ngororamuco, NRS (National Rehabilitation Services) avuga ko, u Rwanda ruhomba byinshi kubera ibiyobyabwenge.

Avuga ko icya mbere ari ibyo rutanga kuri abo bantu bagenda bashyirwa hirya no hino mu bigo ngororamuco, ariko runahomba izo mbaraga ziba zipfa ubusa, kuko abakoresha ibiyobyambenge ari urubyiruko ruba ruri mu myaka yo gukora.

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rikomeje kuzamuka

Mu Rwanda imibare igaragaza ko abakoresha ibiyobyabwenge bagenda biyongera. Duhereye mu mwaka wa 2016 imibare igaragaza ko hafashwe abantu banywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge 4818, hafatwa iiyobyabwenge bitandukanye birimo ibiro 4,571.389 by’Urumogi, litiro 18,238.1 za Kanyanga ndetse n’ibiro 4.1 bya Heroine n’ibiro 6 bya mayirungi. Abafashwe batagejeje ku myaka 18 ni abana 55. Ni ukuvuga ko abarengeje imyaka 18 bari 4763.

Abayobozi b’Ibitaro biyemeje guhagurukira rimwe bagatanga umusanzu wabo. Abo ni bamwe muri bo

Umubare w’abakoresha ibiyobyabwenge ugenda wiyongera haba mu Rwanda no ku isi.

Mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera, umubare w’abafite ibibazo byo mu mutwe batewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge wavuye 994 muri 2010, ugera kuri 1432 muri 2015; mu mwaka wa 2016 uwo mubare wari ugeze ku 2804 mu gihe mu mwaka ushize wa 2017, abagana ibyo bitaro bafite ibibazo byo mu mutwe baterwa n’ikoreshwa ry’ibiyoyabweng, bari  bageze ku 1960.

Mu mwaka ushize wa 2017, Ikigo Ngororamuco Isange cya Huye  cyakiriye abantu 209 bafite ibibazo bituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Muri uwo mwaka kandi Ibitaro by’uturere, byakiriye abantu bagaragaza ibibazo bikomoka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge 448.

Ni byiza ko abanyarwanda bose bafatikanya mu gukumira no guca burundu icuruzwa n’ ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no kwita kubabaye imbata

Kubirwanya ni ukurinda abantu gutangira kubikoresha

Urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge rurakomere kubera inyungu nini ababicuruza babikura mo, igatuma bagira n’amayeri menshi yo kubyinjiza nko kubiheka nk’uko baheka abana; kubitwara babyiziritseho umubiri wose bakabirenza ho imyambaro, bitba munsi y’ibitanda bakabirara hejuru n’ibindi.

Umuvgizi wa Polisi y’u Rwanda CP Theos Badege, avuga ko urwo rugamba n’ubwo rukomeye ariko kurutsinda bishoboka.

Bishop Birindabagabo Jean Damascene uyobora Diyoseze ya Gahini, avuga k kurwanya ibiyobyabwenge ari urugamba ruzarangira vuba.

Ibyo abihera ku bukangurambaga bwakozwe mu mwaka wa 2006 muri Diyoseze ya Gahini igizwe n’uturere dutatu ari two Gatsibo; Kayonza na Nyagatare.

Avuga ko muri ubwo bukangurambaga bwiswe Ijisho ry’umuturanyi, bwatanze umusaruro mu  gihe cy’amezi atatu gusa, kuko ibiyobyabwenge muri ako karere byari bimaze gucika, ariko kuko bakoraga bonyine abo bacuruzi babyo bimukira mu tundi turere.

Bishop Birindabagabo (uwambaye ishati itukura)

Arasanga rero noneho ubwo inzego zose ziyemeje gukorana, ndetse n’abaturage bagiye gushyira ho akabo mu kurengera abano babo, amezi ane ari imbere, ibiyobyabwenge bizaba byacitse, hagasigara kuvura abo byari byagize ho ingaruka, bityo umwaka wa 2019 mu Rwanda nta kiyobyabwenge kizaba kikiharangwa.

Bimenyimana J.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM