Amakuru

Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ingabo zihagurukiye urugamba rwo guhashya Malariya

Indwara ya Malariya ihangayikishishije u Rwanda ari yo mpamvu hagiye hashyirwa ho ingamba zitanadukanye zo kuyirwanya. Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ingabo ndetse na Polisi y’igihugu bahagurukiye guhashya iyo ndwara, batera umuti uyirwanya mu bishanga.

Urugamba rwo kurwanya Malariya rusohotse mu nzu rwimukira mu bishanga no mu nkuka zabyo.

Urwo rugamba ruhuriweho n’inzego zitandukanye ruhagurukiye mu karere ka Kamonyi, ruyobowe na Minisitiri w’’Ubuzima Dr. Diane Gashumba ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe kuri uyu w 28 Kmena 2018.

Urwo rugamba rutangiye haterwa imiti irwanya imibu itera Malariya ikica n’amagi yayo, mu gishanga cya Kimanama kiri hagati y’imirenge ya Gacurabwenge na Musambira mu karere ka Kamonyi, bikozwe n’abasirikare; abapolisi n’abaturage bafatanyirije hamwe guhashya Malariya.

Imiti ikorewa muri urwo rugamba ikorwa n’Uruganda AGROPY.

Kamonyi ntiyoherewe

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Alice Kayitesi atangaza ko akarere ka Kamonyi kari mu turere 10 twa mbere mu gihugu  twibasiwe cyane na Malariya.

Ako karere gatuwe n’abaturage bakabakaba ibihumbi 300. Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2017 kugeza muri Gicurasi 2018, 28% by’abo baturage bivuje Malariya ndetse abantu 9 bahitanwa nayo. Umurenge ugaragara mo Malariya kurusha indi ni uwa Mugina, kuko mu baturage bawutuye, 50% bagiye kwivuza kandi muri aba 1/2 bivuzaga Malariya.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba avuga ko Malariya yiganje cyane mu ntara y’amajyepfo n’iy’iburasizuba.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba atangiza Gahunda yo gutera imiti yica udukoko mu bishanga no mu nkuka zabyo (P/Umwezi)

Aragira ati “akarere ka kamonyi twagatangiriye ho kuko ni kamwe mu turere dufite ibishanga, ariko hari n’ibindi bikorwa byagendaga bikorwa mu tundi turere nko mu burasirazuba, twahise mo rero gutangirira muri Kamonyi ariko bitavuze ko ariho bizaguma honyine tuzakomereza no mu tundi turere”.

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe, atangaza ko ingabo zishinzwe umutekano w’igihugu, kandi nta mutekano waba ho mu gihe abatuye icyo gihugu batameze neza.

Aragira ati “umutekano si ukubuza abaturage guterwa cyangwa igihugu guterwa gusa, umutekano usesuye ni uko n’umuturage yaba ameze neza.”

Gen. Kabarebe akomeza avuga ko mu gihe umuturage avuwe neza abana biga abafite akazi bagakora neza, batanarwaye izo ndwara za Malariya, bityo abaturage bagakorera igihugu cyabo, baba bafite umutekano mwiza kandi usesuye.

Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe

Akomeza avuga ko ari yo mpamvu ingabo z’u Rwanda zashyize imbaraga mu guhinga no kubungabungabunga igihingwa cy’ibireti, ari cyo kiva mo iyo miti iterwa mu bihanga no mu nkuka zabyo ngo yice imibu n’amagi yayo.

Biba byiza iyo usanze umwanzi aho ari

Umuyobozi wungirije w’Uruganda AGROPY Jean Marie Uzamugura arasanga uburyo bwiza bwo gutsinda imibu itera Malariya, ari ukuyirwanyiriza aho iri.

Avuga ko Uruganda AGROPY rukora imiti ituruka mu bireti ku bufatanye n’abongereza batanze uko iyo miti ikorwa (Formule).

Bwana Uzamugura avuga ko ibireti bihingwa mu Rwanda, byose byoherezwaga mu mahanga, bigakorwa mo imiti yica udukoko, ikagaruka mu Rwand ihenze.

Nibwo haje kwigwa uko hagira umushongi usigara mu Rwanda, abanyarwanda nabo bakishakira igisubizo ku kibazo nk’icyo cy’udukoko dutandukanye twangiza imyaka; amatungo ndetse n’abantu.

Akomeza avuga ko uru ruganda rwatangiye gukorera mu karere ka Musanze mu mwaka wa 2012, kandi rumaze gutera imbere.

Yemeza ko rufasha Leta mu guhangana na Malariya ruhugura abatera imiti, ndetse rukanakora imiti yose ikenewe kugira ngo ibishanga n’inkuka zabyo biterwe imiti, ndetse no mu nzu zitandukanye hagamijwe kwica imibu yarokotse mu bishanga.

Iyi gahunda ntikura ho izari zisanzwe

Dr. Gashumba yemeza ko iyi gahunda ije kwiyongera ku zindi zakoreshwaga mu kurwanya Malariya.

Agira ati “iyi gahunda twatangiriye uyu munsi mu karere ka Kamonyi, ni ukongera uburyo twari dufite bwo kurwanya Malariya, ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima iy’ingabo na Polisi ndetse n’abajyanama b’ubuzima cyane cyane kuko bari muri Minisiteri y’Ubuzima n’abaturage muri rusange. Igamije rero gusanga imibu aho yororokera ntidusange mu ngo, kuko ubusanwe twari dufite uburyo bukomatanyije bwo gutera imiti mu nzu tukica imibu yadusanze mu nzu”.

Bamwe mu basirikare batera umuti mu gishanga

Si ibyo gusa kuko hakiri gahunda zo gutanga inzitiramibu ku baturage no kubakangurira kuzirara mo, hakaba n’iyo  gahunda itangirijwe mu karere ka Kamonyi yo kugira ngo hicwe n’amagi y’imibu yaba ari mu bishanga yaba ari mu mazi adatemba.

Dr. Gashumba akomeza avuga ko iyi gahunda igamije kandi no kwica imibu iri hanze mu bihuru hakoreshejwe imiti ikorwa n’uruganda rwa AGROPY rwa Horizon ifatanyije na Minisiteri y’ingabo.

Asanga kuba uwo umuti ukorerwa mu Rwanda mu bireti bihingwa mu Rwanda, ari ibintu byiza ko ibikorerwa mu Rwanda bitangiye gukoreshwa binongera imbaraga mu bikorwa bya buri munsi by’abanyarwanda.

Minisitiri w’Ubuzima yongeraho ko hari n’ibiti birwanya imibu nka Aritimezia na Jeraniyumu, bitumizwa n’ingabo z’igihugu mu bushinwa kandi zemeye ko zizaha abaturage ingemwe, bityo ko mu gihe cy’imvura buri muturage akwiye kuafata ingemwe z’ibyo biti, akabigira iwe mu rugo.

Inzego zitandukanye zihuriye ku rugamba rwo guhashya Malariya

Dr. Gashumba agira ati “tukaba twizera ko dufatanyije n’abaturage n’inzego z’ibanze, n’abandi bafatanyabikorwa bose, uru rugamba tugomba kurutsinda, tukagabanya ubukana bw’indwara ya Malariya, ntihagire n’umunyarwanda wongera kwicwa na Malarira kuko ntabwo bikwiye”.

Muri aka karere ka Kamonyi, ingabo z’igihugu zasuzumye cyangwa zivura abaturage bagera ku 4400.

Bimenyimana J.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM