Amakuru

Nyuma ya Nyanza Burera igiye kubakira Poste de Sante buri kagari

Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa bayo, bifatanyije n’abaturage b’akarere ka Burera mu gikorwa cy’umuganda kuwa 30 Kamena 2018. Uwo muganda wibanze ku kubaka Poste de Sante, dore ko aka karere kari hafikubakira  buri kagari Poste de sante.

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima, Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba ari kumwe na bamwe mu bafatanyabikorwa b’iyo minisiteri, bifatanyije n’abatuye akarere ka Burera mu muganda wo kubaka Poste de Sante.

Bamwe mu bafatanyabikorwa bitabiriye uwo muganda ni nk’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS; Partners in Health (PIH) na SFH.

Abayobozi b’akarere ka Burera bafatanyije na Minisiteri y’Ubuzima barizeza abaturage ko utugari dusigaye tutaragira Poste de Sante, bizajya kugera mu kwezi kwa Nzeri nazo zubatswe.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, arasanga izi Poste de Sante zubakwa hirya no hino mu gihugu, zizana impinduka ikomeye mu buzima bw’abanyarwanda cyane cyane ubw’abana n’ababyeyi.

Aragira ati “ababyeyi n’abana bazajya babona Servisi hafi batararemba, ababyifuza baboneze urubyaro, bashobore no kwisuzumisha indwara zitandura nka diyabete; umuvuduko w’amaraso n’indwara z’impyiko”.

Dr. Gashumba akomeza avuga ko zizoroshya guhuza ivuriro n’abajyanama b’ubuzima ndetse no gukurikirana ibikorwa mu baturage kuko Poste de Sante imwe, izaba ikikijwe n’abajyanama b’ubuzima 20 gusa.

Aragira ati “turasaba abavuzi kuzitangira mo Serivise inoze”.

Poste de Sante zunganira amavuriro yo ku rwego rw’umurenge, ay’uturere n’ibitaro bikuru, zigafasha abaturage kwivuza batagombye gukora urugendo rurerure, bikagabanya umubare w’abarembera iwabo, n’abahitanwa n’indwara zitandukanye.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba aganira n’abaturage

Ibi bigabanya ingengo y’imari yagendaga ku bivuriza mu bitaro bikuru.

Abaturage barashima Leta y’u Rwanda

Abaturage bashimira Leta y’u Rwanda yabagabanyirije urugendo bakora bajya kwivuza no kwigishwa gahunda zijyanye n’ubuzima.

Bizimana Theophas wo mu kagari ka Rubona mu murenge wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, avuga ko kubera imiterere y’aho atuye kugeza umurwayi ku kigo nderabuzima cya Mucubira ari ibintu yabakomereraga, kandi ahandi bashobora kwerekeza hakaba i Gitwe mu karere ka Ruhango.

Agira ati “aho tuboneye ivuriro rya Rubona, byaratworohereje cyane, ku buryo ntawe ukivuza muri magendu cyangwa ngo ajye kugura imiti muri farumasi nk’igihe twagiye mu isoko ku Buhanda”

Akomeza avuga ko n’ushaka ibinini abikura aho ku ivuriro.

U Rwanda rufite ibitaro 47; ibigo Nderabuzima 504; na Poste de Sante zirenga 500. Kuri ibi hiyongera ho abajyanama b’ubuzima batanga serivisi z’ibanze ku rwego rw’umudugudu.

Ibi byose biri mu byatumye u Rwanda ku bintu byinshi mu bijyanye n’ubuzima, birimo ko icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 47 kikagera kuri 65,5; abagore bapfa babyara bavuye ku 1071/100 000 bagera 210/100 000; abana bapfa batarageza imyaka 5 bava 196/1000 bagera kuri 50/1000 n’iibindi bikorwa byinshi.

Akarere ka Burera kaje ku mwanya wa kabiri mu kugera kuri iyi ntgo yo kugira Poste de Sante muri buri Kagari, nyuma y’akarere ka Nyanza, muri ako karere buri kagari gafite Poste de Sante.

Minisiteri y’Ubuzima irashimira utwo turere twombi, kuko twashyize imbaraga mu kwesa uyu muhigo.

Bimenyimana J.

 

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM