Kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018, Minisisitiri w’uburezi w’u Rwanda yatangije amarushanwa mpuzamahanga yiswe ’Africa Skills Competition 2018″ ahanganiyemo abanyeshuri bava mu bihugu 6 byo muri Afurika, biga amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro. Aya marushanwa y’iminsi 3 azasiga igipimo nyakuri cy’aho u Rwanda ruhagaze mu masomo y’ubumenyi ngiro ruha abana barwo.
Ni amarushanwa yafunguwe ku mugaragaro ku mugoroba wo kuri uyu wa 2, ariko amarushanwa nyiri izina, ubwo abanyeshuri barahatana imbona nkubone na bagenze babo bagaragaza ibyo bazi gukora, aratangira kuri uyu wa 3 tariki 12 Ugushyingo 2018, mu ishuii rikuru ry’ubumenyi ngiro rya Kigali (IPRC).
Dr. James Gashumba umuyobozi wa Rwanda Polytechnic, atangaza ko aya marushanwa ku rwego rwa Afurika yatangiye gutegurwa mu kwezi kwa 4 uyu mwaka ku buryo ngo imyiteguro yayo yagenze neza kandi yizeye ko n’ishyirwa mu bikorwa ryayo riraba ryiza.
Avuga ko mu myaka 5 iri imbere igaragaza ko amahirwe menshi ari mu bantu bakurikiye amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro.
Ashimangira ko nta bushomeri bushobora kubaho mu rubyiruko rwize imyuga kandi rushaka gukora, agira ati ”hamwe n’ubumenyi ngiro mu rubyiruko, ubushomeri ni ukubusezerera, keretse umuntu udashaka gukora, ntabwo waba warize ubumenyi ngiro ngo ugire icyo kibazo uri umunyamurava”
Dr. Gashumba ashimangira ko kuva u Rwanda rwashyira imbaraga mu masomo y’ubumenyi ngiro hari intambwe ifatika rumaze gutera n’ubwo isigaye na none ikiri ndende.
Minisitiri w’uburezi mu Rwanda Dr. Eugene MUTIMURA watangije aya marushanwa ku mugaragaro, avuga ko azasiga u Rwanda rumenye aho ruhagaze mu ruhando rw’ibindi bihugu. Ati ” aya marushanwa aradufasha kubona igipimo nyakuri cy’aho u Rwanda duhagaze ku rwego rwa Afurika mu masomo y’ubumenyi ngiro dutanga mu bana, aradusigira n’igishushanyo cy’aho tugomba gushyira imbaraga nyuma yo kwigereranya n’andi mahanga”
Bamwe mu banyeshuri bayitabiriye bazi ko aribo afitiye akamaro kurusha abandi kuko ngo amasomo y’ubumenyi ngiro agamije gutuma bahangana n’ikibazo cy’ubushomeri kiganje cyane mu rubyiruko.
Nyamara ku ruhande rw’u Rwanda naho abanyeshuri biga mu mumashuri y’ubumenyi ngiro mu Rwanda, bashimangira ko instinzi igomba gutaha mu Rwanda. Tuyishime Valens ni umunyeshuli muri IPRC Kigali, agira ati “Twiteguye neza, tumaze igihe mu myiteguro, nka njye nzi neza ko mu bukanishi bw’amamodoka ntawe uzampiga mubo tugiye guhangana bose”
Uyu munyeshuri ashimangira ko n’aho batatsinda, ngo ari amasomo mu yandi aba akomeje kuko bituma bamenya urwego bariho bigereranyije n’ibindi bihugu bigatuma babona aho bahera bashyiramo imbaraga.
Aya marushanwa afatwa nk’inyungu ku isoko rusange ryagutse rya Afurika u Rwanda rwashyizeho umukono nk’uko Minisiteri y’uburezi ibitangaza aho uru rubyiruko ruhabwa ubu bumenyi ngiro ruba rufite amahirwe yo kujya gukomereza ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bize hirya no hino mu bihugu bya Afurika byashyize umukono kuri aya masezerano.
Aya marushanwa ku masomo y’ubumenyi ngiro yiswe “Africa Skills Competition 2018”. Ahuriwemo n’abanyeshuli 33 bahize abandi mu masomo bize gushyira mu ngiro. Aba bose bakaba bava mu bihugu 6 bya Afurika birimo Maroc, U Rwanda, Uganda, Kenya ,Ghana na Liberia.
Umwezi.net