Inama Rusange idasanzwe ya AJPRODHO JIJUKIRWA yongeye guterana ku nshuro yayo ya 26 n’abanyamuryango bayo baturutse mu ntara zose z’igihugu, aho bishimiye ibyagezweho muri 2018, bahiga n’ibyo bagiye gukora muri 2019Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere cyane cyane mu rubyiruko AJPRODHO-Jijukirwa, uratangaza ko muri rusange ibyerekeye
taliki ya 31/03/2019 AJPRODHO JIJUKIRWA yateranyije inama rusange idasanzwe barebera hamwe ibikorwa byagezweho umwaka ushize wa 2018, banarebera hamwe nibyo bagiye gukora uyu mwaka wa 2019.
perezida wa komite ya AJPRODHO JIJUKIRWA Muhigirwa Louis mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko bishimira byinshi mu bikorwa bagezeho uyu mwaka ushize wa 2018 mu kurengera ibikorwa bya muntu , ariko yemeza ko inzira ikiri ndende kuko hari byishi bifuza kugeraho bitaragerwaho ati:”hari intabwe tumaze gutera kuko haribyo twagezeho harimo kuba ubu dukorera mu turere tumwe natumwe tw’u Rwanda ,twishimira kuba twarakoreye ubuvugizi abaturage ku bibazo bitandukanye biganisha kubageza kubutabera bifuza”.
Akomeza avuga ko ibyo bakora ari bimwe mu bikorwa byunganira Leta, ati:”Dukora ibikorwa byinshi bifasha abanyarwanda kwiteza imbere by’umwihariko dufasha urubyiruko n’abana b’abakobwa batwaye inda zindaro kubasubiza m’ubuzima busanzwe no gushimangira utugoroba tw’ababyeyi no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo
Ati ubu uyu mwaka dufite umushinga Duhuze Project mu gufasha urubyuruko mu kubaka ubumwe no gusakaza amahoro mu bana b’u Rwanda”.
Uwiringiyimana Deo umusore ukomoka mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka mu buhamya yahaye abanyamuryango ba AJPRODHO JIJUKIRWA yavuze uburyo amaze kugera ku ntabwe ishimishije kandi yarahereye kumafaranga make akaba abikesha umuryango Ajprodho, ati”natangiriye k’ubwizigame bw’amafaranga maganabiri (200f) ku munsi, hashize umwaka mfite amafaranga ibihumbi mirongo ine (40000f) nahise nguramo ibibwana bitanu(5) bwingurube zirabwagura none ubu maze kugira ifamu yingurube zirenga miro itatu,sibyo gusa AJPRODH JIJUKIRWA yaturihiye ishuri ry’imyuga sudire ubu twararangije turi gukora ntakibazo twatangiye gukirigita ifaranga.
Ati kubera iterambere maze kugeraho ubu muri karitsiye banyita umukire kandi ubu ndateganya kwiga kaminuza kandi nirihiye ubwajye”.
Busigye Anthony avuga ko atari byo, kuko ngo ibyo bakora byose bijyanye no guharanira uburenganzira bw’Umunyarwanda. Atanga urugero ko bakorera ubuvugizi abaturage bakabona amazi, na byo bikaba biri mu burenganzira bw’umuturage.
Inama y’inteko rusange y’umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere yashoje batora comite y’akanama gashinzwe igenzura dore ko bamwe muribo bari beguye.
Carine Kayitesi
Umwezi.net