Amakuru

Abagore baracyafite imbogamizi nyinshi mu buhinzi

Bimenyimana J.

Ubuhinzi bukomeje kuba inkingi ya mwamba y’ubukungu bw’ibihugu byinshi muri Afurika. Mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, abagore bakora imirimo y’ubuhinzi baracyahura n’imbogamizi nyinshi!

Kuva kuwa 02-03 Mata 2019, i Kigali hateraniye Inama mpuzamahanga, yateguwe n’umuryango Trust Africa, ugamije gukorera abahinzi ubuvugizi.

Iyo nama irigirwamo ukoabagore n’urubyiruko bakwiyingera mu buhinzi, bakagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu byabo muri Afurika.

Nk’uko bitangazwa na Stephen Muchiri uhagarariye Urugaga rw’abahinzi muri Afurika y’iburasirazuba rugizwe n’ibihugu 10, ibihugu bishora 10% by’ingengo y’imari yabyo mu buhinzi.

Iyo ngengo y’imari ikiri nke, ikurura imbogamizi, kuko abagore bari mu buhinzi babona amafaranga bashora bibagoye.

Uko kutabona igishoro bibabuza kugera ku mbuto nziza, bigatuma kandi gukoresha imashini mu buhinzi bikibakomereye, bityo abenshi bagahitamo gukomeza ubuhinzi bwa gakondo budatanga umusaruro uhagije.

Nk’uko bivugwa na Amb. Ernest Ruzindaza, Umujyanama Mukuru muri Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, kugira ngo icyo kibazo gikemuke ni uko haboneka abikorera bashora imari mu buhinzi.

70% by’abaturage ba Afurika y’iburasirazuba bakora imirimo ishingiye ku buhinzi.

33% by’umusaruro mbumbe mu gihugu cy’u Rwanda (GDP) ukomoka ku buhinzi mu gihe 7% by’uwo musaruro muri Afuka ari ukomoka ku buhinzi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM