Amakuru

Abahinzi bo mu ntara y’iburasirazuba bafite ibyiringiro nyuma yuko begerejwe gahunda ya leta yiswe HINGA WEZE izabafasha m’ukuhira imyaka

Ibura ry’amazi mu bice bimwe na bimwe by’u Rwandaryakomeje kuba imbogamizi, bigatera abahinzi ikibazo cy’amapfa cyaterwaga nuko imyaka yumiraga mu mirima bityo ntiyere.

Leta yafashe ingamba zo guhangana n’icyo kibazo ifasha abahinzi m’ukubatura uwo mutwaro.

Ifatanyije n’abafatanyabikorwa mu iterambere nk’umushinga w’abanyamerikawitwa Feed the Future-Hinga Weze, leta yateye intambwe m’uguhindura ubuhinzi.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi 2019 wizihijwe ku itaiki ya 21 Werurwe 2019, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “leaving no one behind” tugenekereje mu Kinyarwanda igira iti “ntihagire usigara inyuma” wasigiye igihugu gutekereza neza kuri iki kibazo.

Raporo y’umuryango mpuzamahanga wita k’ubuzima (OMS) ivuga ko hafi miliyali y’abatuye isi babayeho badafite amazi meza yo kunywa.

Atanga ikiganiro mu nama y’iminsi ibiri yateraniye i Kigali, Karera Patrick, umujyanama muri Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda yavuze ko leta ifite ingamba ko abaturage bose babona amazi meza yo kunywa, ayo kuhira, akoreshwa mu nganda ndetse n’ahandi hose akenerwa.

Ati”turateganya guhuza ibikorwa hagati ya leta n’abikorera ndetse n’ibindi bigo byose bitsura amajyambere m’ugushakira umuti ikibazo cy’ibura ry’amazi. Igisubizo ni ugufatira imyanzuro muri iyi nama, tugahuza ibikorwa hagakorwa Budget. Hari inyigo zitandukanye zirimo kubungabunga amazi no kurwanya isuri, leta izakora uko ishoboye igeze ayo mazi k’umubare munini w’abaturage.”

Karera yakomeje atangaza ko leta iri kubungabunga umugezi wa sebeya icukura imirwanyasuri, ndetse ko icyo bakibona nk’igisubizo kirambye kizafasha m’ugukemura ibibazo by’ibura ry’amazi. K’ubufatanye n’umushinga Water for Growth ndetse n’abaturage, yavuze ko amazi y’umugezi wa Sebeya ari kubungabungwa kugira ngo agree ku baturage ahagije.

Leta ifite imishinga myinshi mu ntara y’iburasirazuba nko gutera amashyamba, aho ingengo y’imari y’umwaka ushize yagenewe gukoreshwa m’ukwita ku mashyamba.

Karera yakomeje agira ati ”Hari imishinga myinshi turi gushakira abaterankunga nk’uwo kubungabunga amazi y’umuvumba yangirikaga. Turashishikariza abaturage ko bashaka ibikoresho bifata amazi y’imvura.”

Daniel Gies, umuyobozi m’umushinga uterwa inkunga n’abanyamerika Hingaweze, yavuze ko USAID izashyira umusanzu m’ukongera amazi m’ubuhinzi hashorwa imari mumapompe bizongerera imbaraga ahaturuka amazi mu Rwanda.

Yashimye imbaraga igihugu gikoresha mu mikoreshereze y’ibikorwaremezo bifite aho bihuriye n’amazi ndetse no guhindura umusaruro ukomoka k’ubuhinzi.

Gies yagize ati “Kubwa Hinga Weze, turi hano nk’umushinga USAID ngo dufashe abahinzi gutubura umusaruro bakagurisha byinshi, bagakoresha amafaranga ndetse n’umusaruro m’ukurya neza ndetse no kubaho neza. Ibi bigomba kugerwaho hifashishijwe uburyo bugezweho bwo kuhira bufasha m’ukunganira ibikorwa by’ubuhinzi kandi twizeye ko imikoranire hagati y’abashoramari na leta bizagerwaho.”

Yakomeje avuga ko ahakorera Hinga Weze bacukura imirwanyasuri ndetse banabungabunga ibidukikije. Ati “Dutera inkunga m’u bikorwa byo kurwanya isuri, dutera inkunga leta m’ukurinda abaturage Ibiza nk’isuri cyangwa imyuzure.”

Hagendewe ku ntego iteganyijwe guhera 2018 kugera 2024, ubuso bw’ahari amaterasi y’indinganire biteganyijwe ko hazaba hazamutse havuye kuri hegitali 110,041 hageze kuri hegitali 142,500 naho ubuso bw’ahuhirwa bukava ku hangana na hegitali 48,508 bukagera ku hangana na hegitali 102,284 mu mwaka wa 2024.

Binyuze m’ubufatanye n’ikigo cy’ubuhinzi (RAB), Hinga Weze ifasha abahinzi bo mu ntara y’iburasirazuba m’ugukoresha uburyo bugezweho bwo kuhira hifashishijwe imbaraga zituruka ku zuba ndetse n’amapompe yuhira hegitali 50 m’uturere tune, ni ukuvuga Ngoma, Kayonza, Bugesera na Gatsibo. Uyu mushinga ugamije gukorana n’abahinzi 4,000 mu myaka itatu iri imbere.

Feed The Future Hinga Weze, ni umushinga w’imyaka itanu watewe inkunga n’abanyamerika ingana na Miliyoni 32.6 y’amadorari. Ugamije kuzamura umusaruro uri hasi w’abahinzi, kurwanya imirire mibi mu bana n’abagore, ndetse no guhangana n’ibibazo by’ubuhinzi ndetse no gufasha m’uguhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ibitekerezo byatanzwe naba Engeniyeri

Ishimwe Aime Olivier, umunyeshuri wiga Water and Environmental Engeneering muri kaminuza y’urwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga(UR/CST) yavuze ko ikoreshwa ry’amazi no kuyabungabunga ari ibya buri wese.

Yagize ati “nkaba enjeniyeri mu by’amazi n’ibidukikije, icyo dusabwa gukora ni gufasha sosiyete gucunga umutekano w’amazi ndetse n’ubukungu bw’igihugu.”

Amahoro Joie Claire wiga mu mwaka wa 4 nawe wiga mu ishami rimwe na Ishimwe, yavuze ko imishinga yabo ari ugufasha sosiyete guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi, ndetse no kubungabunga amazi yo mungo ndetse no gufata amazi y’imvura.

Ati ”dukwiye guhindura uburyo twateguraga amazi yo kunywa cyane tuyabika mu macupa atangiza ibidukikije twirinda gukoresha aya plastic. Hagomba kubaho campaign yigisha abaturage ko amazi yakoreshejwe yakongera agakoreshwa m’ukuhira, gukora isuku, tugomba gukora imishinga  igamije kubungabunga amazi yangirikaga”

Carine Umwezi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM