SEVOTA ni umuryango ufasha abagore n’abana bahuye n’ibibazo bitandukanye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri ubu ukaba ufite abagenerwabikorwa mu turere 11 mu Rwanda . Uyu muryango washinzwe mu 1994 ushingirwa mu Karere ka Kamonyi mu bikorwa ukora cyane wibanda gufasha abana b’impfubyi za Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’abagore bapfakaye mu bihe bya Jenoside.

SEVOTA kandi intego zayo ni ugutanga umusanzu mu guteza imbere ibikorwa by’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge no guteza imbere uburenganzira bwa muntu cyane cyane mu gufasha abagore bafite ibibazo by’ihungabana rya Jenoside ndetse n’abana bavutse mu gihe cya Jenoside bakaba bamwe batazi ababyeyi babo kuko bamwe bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19994.
Ni muri urwo rwego SEVOTA ifasha urubyiruko rukomoka ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside ndetse n’ababyeyi babo mu bikorwa bitandukanye bibafasha kudaheranwa n’agahinda no kwigunga muri ibi bihe byo kwibuka aho bategura ibiganiro bitandukanye bibafasha gukira ibikomere bya Jenoside ndetse bakanafasha abatishoboye mu bikorwa bitandunye.
kuri uyu wa kane tariki ya 11 Mata 2019, urubyiruko rwa SEVOTA rwafashije umwe mu barokotse Jenoside utishoboye mu rwego rwo kumukomeza no kumwereka ko atari wenyine muri ibi bihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni urubyiruko rwibumbiye muri za Clubs zitandukanye zigamije kwimakaza amahoro mu banyarwanda, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu Karere ka Kirehe mu murenge wa Gatore aho urwo rubyiruko rubarizwa, rukaba ruzwi ku izina rya “Icyomoro”.
Umuyobozi ushinzwe imishinga muri SEVOTA Madame Nishimwe Marthe yasabye urwo rubyiruko kwirinda amacakubiri, bakarushaho kwiyubaka no kubaka abandi kandi bakarangwa n’ibikorwa byo gufasha.
Yanabasabye kandi kuguma kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko ariyo pfundo ryo kubaka amahoro mu banyarwanda.
Nyirabahizi Annonciatha wafashijwe n’uru rubyiruko yavuze ko ashimira SEVOTA yamutekerejeho ikaza kumufasha avuga ko nyuma yo kubigisha kuboha amatapi n’ibikapu bigaragaro ko ibahora hafi asaba ko yakomeza no gusura abandi bameze nkawe nabo ikabaha ubufasha.

Yasabye urubyiruko kurushaho kwitwara neza bakarinda imitima yabo n’amaboko kugira ngo batazatatira igihango bakishora mu bwicanyi, abasaba kubaka u Rwanda rutarangwamo amacakubiri kuko ariyo yatumye habaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Giraneza Eric uyobora Icyomoro Club avuga ko urubyiruko ayoboye rurimo ibice bitandukanye aho harimo abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenocide n’abandi binshuti zabo bagiye bashaka ahandi aho mu murenge wa Gatore.
Yavuze ko intego bafite nk’abana bagizweho ingaruka na Jenoside ari ugufasha abantu batandukanye batishoboye bakaba bagomba kugira uruhare mu gufasha kugira ngo batange umusanzu ku gihugu.
Mu bikorwa bakora harimo gufasha abatishoboye, kubaremera ndetse n’ibindi bitandukanye bijyanye no gufasha abatishoboye kugira imibereho myiza.
Uwantege Alice Pamella ni umwe mu rubyiruko rugize Icyomoro Club akaba kandi yaranafashijwe n’uru rubyiruko babana muri Club avuga ko ibikorwa bakora bibashimisha kandi bikaba bibafasha gukira ibikomere bahuye nabyo muri Jenoside.

Uru rubyiruko rukora ibikorwa bitandukanye byo gufasha ndetse hakiyongeraho no kwigisha bagenzi babo guharanira amahoro no kwirinda amacakubiri.
Mu bindi bikorwa bakora harimo gusukura ku nzibutso z’abazize Jenoside mu rwego rwo kubaha agaciro no kugira ngo hatangirika.



Norbert Nyuzahayo