AMAHANGA

Abahanga mu by’imiti baganiriye ku buryo bwiza bwo kwita ku ruhu rw’umwana kuva akivuka.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019, abagize urugaga rw’abahanga mu by’imiti bakora muri farumasi zicuruza imiti mu Rwanda, Rwanda Community Pharmacists Union (RCPU) bahuriye mu ihuriro ry’abo ribahuza ku bufatanye na SEBAMED bunyuze muri KIPHARMA.

abitabiriye ihuriro rya RCPU

Iri huriro ryitabiriwe n’abahanga mu by’imiti batandukanye bakora muri za farumasi zicuruza imiti zose zo mu gihugu.

Ni huriro ribaye ku nshuro ya gatanu (5), ubusanzwe iri huriro rikaba riba inshuro zigera kuri enye (4) mu mwaka, bakaba bareberaga hamwe uburyo bwiza bukwiriye gukoreshwa mu kwita ku ruhu rw’umwana kuva akivuka.

Ni igikorwa cyatewe inkunga na KIPHARMA ibinyujije muri SEBAMED sosiyete ikora amavuta arinda uruhu yo mu gihugu cy’Ubudage, iki gikorwa kikaba cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 KIPHARMA imaze ikorera mu Rwanda.

Yvonne Uwimana umukozi ushinzwe ubucuruzi muri SEBAMED yasabye abahanga mu by’imiti bitabiriye iri huriro kurushaho gukangurira Abanyarwanda  kugana KIPHARMA bagahabwa amavuta y’uruhu ya SEBAMED  kugira ngo barusheho kurinda umubiri wabo urusheho kumera neza, anabashimira imikoranire myiza ndetse nubufatanye badahwema kubagaragariza.

Muri Sebamed bagira amavuta n’amasabune bivura ibishishi ndetse n’akiza inkovu z’ibiheri byaba byasigaye mu maso, KIPHARMA ikaba ariyo igeza aya mavuta n’amasabune mu mafurumasi yo mu gihugu hose.

Amwe mu mavuta ya SEBAMED

Ku bantu bakuru bafite uruhu rwumagaye, bahabwa amavuta n’amasabune atuma uruhu rworohera mu gihe abahindura ikirere bagashishuka nabo bahabwa amavuta  abarinda uruhu rwabo.

Abarwayi ba nabo diabete, muri Sebamed bahasanga amavuta afasha uruhu rwangiritse kongera gusubirana kimwe n’abarwaye imyate cyangwa abafite iminkanyari.

Muri Sebamed, hari amasabune n’amavuta by’abana, arinda uruhu rwabo guhindagurika, atuma umusatsi worohera n’abarinda kubabuka ku kibuno aho bababinze ((Pampers).

Sebamed ni iy’uruganda rwo mu Budage, Sebapharma GmbH & Co. KG bakaba bakora amasabune yo koga n’amavuta bifite pH 5.5 ifasha uruhu kwirinda microbe, ibyo bacuruza mu Rwanda wabisanga muri farumasi cyangwa kuri Kipharma mu mujyi imbere y’isoko rya Nyarugenge.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM