@Kayitesi Carine
Abanyamakuru bagaragarijwe ibibazo by’umwihariko abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma bahura na byo, basabwa kubakorera ubuvugizi kugira ngo imibereho yabo ibashe gutera imbere.

Mu mahugurwa yateguwe n’Umuryango w’Abagore baharanira Amahoro (WOPU), hagarutswe ku buryo abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma banenwa, ariko na bo bakiheza ntibisange mu bandi.
Icyo cyagaragajwe nk’ikibazo cy’imyumvire ku mpande zombi, nk’uko binakubiye mu nyigo yakozwe n’imiryango ikorera ubuvugizi icyo gice cy’Abanyarwanda irimo Minority Rights Group International (MRG), African Initiative for Mankind Progress Organization (AIMPO) na Women’s Organization for Promoting Unity (WOPU), yamuritswe muri uku kwezi.
Muri iyo nyigo, habajijwe abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma 235 bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Burera, Musanze na Nyabihu, bagaragaje uko babayeho, bitanga ishusho y’ibibazo bafite.
Muri bo, 123 bangana na 52,3% bavuze ko batakandagiye mu ishuri, 97 bangana na 41.3% bize amashuri abanza gusa, 12 (5,1%) bize amashuri yisumbuye mu gihe umwe rukumbi (0,4%) ari we wize kaminuza.
Kuki benshi muri bo batize? Bavuga ko bazi umumaro wo kwiga, ariko bakavuga ko abana babo bata ishuri kubera kubura amafunguro, ndetse bakabura n’amikoro yo kugura ibitabo n’imyambaro y’ishuri.
Babajijwe niba basobanukiwe icyo uburenganzira bwa muntu ari cyo, 50,2% basubije ko ntacyo babiziho, bakagaragaza ikibazo cy’ubukene nk’imwe mu mpamvu ituma batabishakaho amakuru.
Babajijwe niba uburenganzira bwabo bwari bwahutazwa, abenshi (59,1%) bavuze ko bitarabaho, abandi bavuga ko byabayeho, ndetse ngo iyo bagaragaje ibibazo n’ibitekerezo byabo ntibihabwa agaciro.
Ku kijyanye no kugaragaza ibibazo bahura na byo iyo bahohotewe, 32% bavuga ko batazikurikirana kuko bihenze, mu gihe 37,2% bavuga ko batazi inzego babikurikiranamo n’inzira babinyuzamo.
Ku kibazo cy’uburyo gahunda za Leta zigamije kuzamura abakene zibageraho, 74,9% bagaragaje ko Girinka itarabageraho, mu gihe abasigaye bavuze ko bitaweho n’inzego z’ibanze bahabwa inka.
Abo amateka agaragaza ko basigajwe inyuma babajijwe muri iyi nyigo kandi, 82,9% bavuze ko batagerwaho na Gahunda y’Ubudehe yashyizweho na Leta mu rwego rwo kurwanya ubukene.
Ababarirwa muri 76,5% kandi, bavuze ko batagerwaho n’ibyiza bya VUP, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukavuga ko biterwa no kuba batitabira inama zitoranywamo abagenerwabikorwa b’iyo gahunda.
Mu bwishingizi bwo kwivuza bwa mituweli, ubwitabire ho buri hejuru, aho 81,% bavuze ko bafite ubwishingizi, mu gihe abasigaye bagaragaje ko ubwishingizi buhenze ku buryo bananiwe kubwigondera.
Mu gihe Leta ishyize imbere gahunda y’Uburezi kuri bose, iyi gahunda ntiragera neza muri iki cyiciro cy’Abanyarwanda, kuko 56% mu babajijwe muri ubu bushakashatsi bavuze ko itarabageraho.
Mu rwego rw’imari, 86,7% bagaragaje ko batazi iby’imikorere y’ibigo by’imari n’inyungu ziri mu kubiyoboka, mu gihe 13,3% ari bo bavuze ko babisobanukiwe ndetse bahawe inguzanyo muri banki.
Mu bijyanye n’imiturire, aba banyarwanda biganjemo abatuye mu nzu mbi (lack of adequate housing) bari ku ijanisha rya 58,3, aho baba mu nzu nto ari benshi, iyo habonetse inzu imwe bayijyamo ari benshi.
Abakoze iyi nyigo basabye Leta kongera ingengo y’imari igenerwa gahunda ziteza imbere abatishoboye barimo n’iki cyiciro cy’Abanyarwanda, no kubashishikariza kwitabira gahunda z’iterambere.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo ku bikubiye muri iyi nyigo, abanyamakuru bavuze ko hari ingingo zimwe na zimwe batari basobanukiwe neza, bavuga ko bungutse ubumenyi bw’ingirakamaro.
Umunyamakuru Rwanyange René Anthère asanga kuba abo amateka agaragaza nk’abasigaye inyuma batibona mu muryango nyarwanda uko bikwiye ari ikibazo gikomeye.
Avuga ko nyuma yo kubona ibikubiye muri iyi nyigo, agiye kwikorera irye cukumbura arebe neza ipfundo ry’ikibazo, ubundi yongere ubuvugizi abicishije mu kinyamakuru cye.
Ati, “Aya mahugurwa yanyubatse, ubushakashatsi bwagaragaje ibibazo byugarije aba banyarwanda, mbona njye ari ikibazo gikomeye cyane, usanga mu burezi batajya mu ishuri ariko ikibitera nkibona ku myumvire atari iyabo bonyine, hari imyumvire yabo yo kumva ko kwiga ntacyo bimaze, kuko abo ngabo batajyana abana babo ku ishuri na bo ntabwo baba barize, nubwo uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ari ubuntu ariko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na bwo bufite ikibazo cy’imyumvire nanone, kuko ni bwo bukwiye gukurikirana bukazamura imyumvire yabo. Icyo bigiye kumfasha ni ugucukumura nkareba bya bibazo bwa bushakashatsi bwagaragaje ni byo koko? Niba ari byo ndebe umuzi wabyo, buriya basa n’aho bamfunguye amaso.”
Umunyamakuru Niyonkuru Martin na we witabiriye aya mahugurwa, avuga ko mu gukemura iki kibazo hakwiye gufasha abafite ibibazo guhindura imyumvire kuko bimwe mu bibazo biterwa n’imyumvire iri hasi, ariko nanone hakarebwa ku bandi banyarwanda, na bo bagasabwa kutabaheza no kubanena.
Ati, “Aba baturage bashobora gusubira inyuma babigizemo uruhare cyangwa bitewe n’abandi bafata icyo gice bakagisiga inyuma, mbere na mbere bizagirwamo uruhare runini na bo ubwabo, bivuze ko n’icyo Leta yakora cyose, cyangwa umunyamakuru, bizaba ngombwa ko ikizakorwa kizaza gishingira ku ruhare rw’uwo muntu, ariko n’abandi banyarwanda bubahe abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, bityo bizatuma barushaho kubibonamo no kwigirira icyizere.”
Mu gihe bamwe muri aba basabirwa ubuvugizi bubakirwa inzu bakazifata nabi, Niyonkuru asanga mu kububakira bakwiye kujya basabwa uruhare runaka mu bwubatsi bw’izo nzu, kugira ngo bumve ko kuzifata nabi ari ukwihombya na bo ubwabo.
Abanyamakuru banatanze ibitekerezo by’uko mu gihe abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bubakirwa, bakwiye kubakirwa hamwe n’abandi banyarwanda aho kubakirwa imidugudu yihariye, kugira ngo bibone mu bandi banyarwanda ndetse na bo babiyumvemo.