Amakuru

Ellen DeGeneres yavuze ko yahohotewe n’uwari umugabo wa nyina

Jules Ndagano

Umunyarwenyakazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamaye mu biganiro byo kuri televiziyo, Ellen DeGeneres yahishuye uko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uwari umugabo wa nyina.

DeGeneres avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ibi yabivuze mu kiganiro gica kuri Netflix cyitwa “My Guest Needs No Introduction” gikorwa n’umunyamakuru David Letterman.

Iki kiganiro giteganyijwe kuzajya hanze kuri uyu wa Gatanu, Ellen DeGeneres w’imyaka 60 yahishuye uko umugabo wari warashakanye na nyina yajyaga amukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina akiri umwangavu.

Yavuze ko ibi byatangiye ubwo umubyeyi we, Betty yasuzumwaga kanseri y’ibere, uyu mugabo agatangira kujya amukorakora ku mabere ye ngo yumve ko ameze nk’aya nyina.

Yagize ati “Ubwo mama yari hanze y’umujyi, uwo mugabo yambwiye ko yumvise ikibyimba mu ibere rye ambwira ko ashaka kumva no mu yanjye uko ameze. Yarabigerageje rimwe arongera arabisura abigira akamenyero.”

Ntabwo Ellen DeGeneres yahise abwira nyina ibyamubayeho ndetse n’igihe yabimubwiriye ntiyabyemeye kuko yizeraga cyane umugabo we.

Ati “Ntabwo nagombaga gukingira ikibaba mama, nagombaga kwikingira ubwanjye. Namaze imyaka ntarabimubwira ariko mbimubwiye ntiyabyemera. Bakomeje kubana baza gutandukana nyuma y’imyaka 18.”

Yavuze ko ubuhamya bwe bugamije gukangurira abakobwa n’abagore kwihagararaho mu gihe hari ushatse kubahohotera kandi bakatura bakavuga mu gihe byababayeho.

Ati “Ndigaya sinigeze nihagararaho nari nkiri muto mfite imyaka 15 kugeza kuri 16. Biteye ubwoba. Ni inkuru ibabaje kandi impamvu ngiye kubiva imuzi ni ukugira ngo abandi bakobwa batagira uwo bajya bemerera ko abibakora.”

Yongeyeho ko ababazwa cyane no kubona abantu batandukanye batizera ubuhamya bw’abavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bihe byatambutse.

Ni ku nshuro ya kabiri Ellen DeGeneres avuze kuri iri hohoterwa yakorewe n’uwari umugabo wa nyina. Ubwa mbere abivuga hari mu 2005.

Icyo gihe yavuze ko uyu mugabo yigeze gushaka kumusanga mu cyumba cye ngo amufate ku ngufu amucika anyuze mu idirishya ajya kurara mu bitaro byari hafi y’iwabo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM