Ibi ni ibitangazwa na Kalisa Jeans Souveur, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, mu kiganiro n’ikinyamakuru Umwezi, mu rugendonshuri rwo kuwa 29 Gicurasi 2019, abanyamakuru bari mu mahugurwa bakoreye Murenge ayobora.
Aha ni ahabarizwa abagore amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo Mudugudu wa Marembo mu Kagari ka Nyabisindu batunzwe n’ umwuga w’ububumbyi.
Kalisa Jean Souveur, agira ati,’’Tugiye gukurikirana turebe neza ubuzima abo bagore amateka agaragaza ko basigaye inyuma uko bayeho, dukurikirane ibibazo bafite. Kiriya kiciro cyabo tugifata nk’abandi banyarwanda batishoboye.’’

Kalisaavuga ko nta mwihariko bagenera iyi miryango , akomeza agira ati: ‘’Nta mwihariko wabo dufite, gusa tugiye gushyiramo imbaraga duhure nabo tumenye ibibazo bafite turebe uko twabikemura kuko nta kintu kitashoboka iyo abantu bashyize hamwe.’’
Mu buhamya bwabo, abagore bavuga ko bifuza kureka uyu mwuga w’ububumbyi kuko utunguka ahubwo bahora mu bukene, ko babonye igishoro bakora indi nirimo ibyara inyungu bityo bakiteza imbere.

Mukanama Theresa w’imyaka 45 y’amavuko ni umubyeyi w’abana batandatu , we n’umugabo we batunzwe no kubumba inkono n’imbabura. Agira ati, ‘’ Amafaranga dukuramo niyo dutungisha umuryango wacu. Turi mu cyiciro cya mbere cy’Ubudehe. Ku mafaranga ibihumbi bibiri gusa tubona mu gihembwe , tugerageza kwishyurira abana bacu amashuri. Rwose ayo mafaranga ni n’intica ntikize.’’
Na none ati, ‘’Turasaba Leta ko yadufasha kwibumbira mu ma koperative idutera inkunga kugira ngo tubashe kwiteza imbere nk’abandi banyarwanda.’’

Aba bagore bavuga ko impanvu nyamukuru bugarijwe n’ubukene ahanini ari uko nta gishoro bafite ngo nabo bakore imishinga yabateza imbere, nta n’ingwate bafite zo gutanga mu bigo by’imari iciriritse ngo babone nguzanyo.
Nk’uko babitangaza ibi babishingira ko hari ahandi bagenzi babo baterwa inkunga nko mu Murenge wa Kacyiru, aho amakoperative yabo afite abatera nkunga.
Kayitesi Carine