Abanyeshuri bigaga muri Kaminuza ya AIMS bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza icyiciro cya 3 mu mibare maze basabwa umusaruro ufatika bakagaragaza inyungu bakuye mu byo bize

Aba banyeshuri basoje amasomo yabo mu cyiciro cya gatatu mu birebana n’imibare bavuga ko nta kindi bakoresheje uretse gushyira imbaraga nyinshi mu masomo yabo ndetse bagaharanira ko uwabahaye inkunga iyo ariyo yose batamutenguha.
Agisha Ntwali Albert uhagarariye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi z’ikirenga(Masters) avuga ko kimwe mu bintu byabafashije gutsinda amasomo ari ugushyira hamwe
Agira ati “kuva dutangiye kwiga kugeza uyu munsi twahawe impamyabumenyi y’ikirenga ibanga twakoresheje ni ugushyira hamwe, tuzirikana ko hari abaduteye inkunga tutashakaga kubabaza cyangwa se ngo tubatenguhe”
Ntwali akomeza avuga ko bitari byoroshye kugira ngo bagere kuri uyu musaruro wo guhabwa izi mpamyabumenyi byabasabye gukora cyane.
Ushinzwe ireme ry’uburezi mu Nama Nkuru y’uburezi mu Rwanda akaba ari nawe waje ahagarariye Minisitiri w’uburezi muri uyu muhango wo ngutanga impamyabumenyi Dr Ndikubwimana Theoneste, yasabye abanyeshuri bahawe impamyabumenyi zabo kuba imbuto n’umusaruro mwiza w’amasomo bahawe mu gihe bamaze bari ku ntebe y’ishuri.
Agira ati “ubwo mwari hano mwari muri gukoresha umwanya wanyu, hari uwabateye inkunga yaba iy’ibitekerezo yaba iy’amafaranga ndetse n’uwabatekerejeho ntabigaragaze, abo bose barabazirikanaga kandi murasabwa kutazabatenguha aho muzaba muri hose”.
Dr Ndikubwimana ashimangira ko abahawe impamyabumenyi kuba umusanzu w’iterambere muri Afurika, bakagaragaza icyo bavanye mu masomo bahawe, bikazanira iterambere uyu mugabane w’ Afurika ndetse n’isi yose muri rusange cyane ko bakomoka mu bihugu bitandukanye.
Abanyeshuri 37 nibo bahawe impamyabumenyi z’ikirenga, harimo abakobwa 10 nyuma yo kumara igihe biga amasomo arebana n’imibare muri kaminuza ya AIMS. Kaminuza ya AIMS yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’2016 ikaba itanze impamyabumenyi z’ikirenga mu mibare ku nshuro yayo ya 3.


@ Kayitesi Carine