Amakuru

USAID yakoze ibirori bisoza umushinga wa Miriyari 22.8 wateye inkunga ubuhinzi mu Rwanda.

i Kigali tariki 26 Kamena 2019, USAID yizihije imyaka itanu ishize itera inkunga ubuhinzi mu Rwanda binyuze m’umushinga Private Sector Driven Agricultural Growth Project (PSDAG).

PSDAG wari umushinga w’imyaka itanu washowemo angana na miriyari 22.8 z’amafaranga y’u Rwanda wari ugamije kongera ishoramari m’ubuhinzi, kongerera inyungu abahinzi no kwihutisha intego Guverinoma y’u Rwanda yihaye y’icyerekezo 2020 yo kuvugurura ubuhinzi bukagira isoko ryagutse ndetse ibihingwa bigahatana ku isoko bukanahabwa agaciro gakomeye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Michel Sebera

Ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Michel Sebera yagize ati“Guverinoma y’u Rwanda irashimira cyane abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika who bagize uruhare m’uguteza imbere ubuhinzi mu Rwanda binyuze muri PSDAG.”

Uyu mushinga wongereye ishoramari ry’ubuhinzi mu Rwanda rigera kuri Miriyari 24.6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Wongereye kandi ibicuruzwa imbere mu gihugu no hanze yacyo bigera kuri Miriyari 63.8 z’amafaranga y’u Rwanda unafasha abikorera kubona inguzanyo ingana na Miriyari zisaga 23,7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abayobozi ku mpande zombi

Ibi birori byo gusoza uwo mushinga byitabiriwe n’abantu 250, barimo abahagarariye USAID, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, abayobozi baturutse muri Guverinoma y’u Rwanda n’abahagarariye ibigo byigenga basaga 30.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter Vrooman ageza ijambo kubitabiriye ibi birori

Uretse ibyatangajwe n’abayobozi, hanashimwe uruhare PSDAG yagize m’uguteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

Ibi birori byanerekanywemo ibigo bikora bikanatunganya ibiribwa byagiye bigirana ubufatanye na PSDAG

Hari hari bimwe mu bihingwa

@ Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM