Abitabiriye inama yiga ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu ku burezi budaheza irimo kubera i Kigali barateganya kuzarebera hamwe ibibazo abana bafite ubumuga bahura nabyo n’uko byakemuka hashingiwe kuri Politiki u Rwanda rwihaye y’uburezi budaheza.
Iyo nama nyunguranabitekerezo, yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Kamena 2019 ikazageza tariki ya 28 Kamena 2019, ihuje abayobozi batandukanye muri Minisiteri y’Uburezi n’izindi nzego za Leta n’Abafatanyabikorwa barimo USAID Soma Umenye na UNICEF baganira uko bashyira mu bikorwa politiki yo gufasha abafite ubumuga kugira ngo bage mu mashuri bige nk’abandi.
Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugène mu muhango wo gufungura iyo nama nyunguranabitekerezo yavuze ko hakwiriye ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye kugira ngo abana bige kandi bige neza, bagere ku byo batari bafitiye ubushobozi bwo kugeraho, bagere ku iterambere igihugu kifuza kugeraho ndetse n’ingorabahizi zihari zikemurwe cyane n’izijyanye n’ibikoresho bitandukanye bakenera.
Yagize ati: “Iyi nama izafatirwamo ingamba kugira ngo abafite ubumuga bafashwe babashe kujya mu mashuri nk’abandi kandi nibagerayo bige neza nk’uko bikenewe. Nk’Igihugu hari Politiki zashyizweho kandi twiyemeje ko zigomba kugerwaho kugira ngo abana bafite ubumuga mu ngero zitandukanye babashe kwiga neza”.
Politiki y’u Rwanda ivuga ko abafite ubumuga bafashwa, abashoboye kwigana n’abandi uko bisanzwe bose bakajya muri ayo mashuri asanzwe ariko abafite ubumuga ku kigero badashobora kwigana n’abandi bagafashwa na bo kuigira ngo bige bonyine.
Minisitiri w’Uburezi yasobanuye ko hari imibare izwi ariko ko n’ubu hagikorwa igenzura kugira ngo hamenyekane neza umubare nyawo w’abagomba gufashwa kugira ngo bage mu ishuri nk’uko byifuzwa kandi bishingiye ku byiciro by’ubumuga barimo.
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko bakomeje kurebera hamwe na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo barebe icyo batera inkunga u Rwanda kugira ngo uburezi bugire ireme kandi bugere kuri bose.
Hagati aho ariko hari ibyo umushinga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika zifasha harimo nko gutera inkunga mu bijyanye n’ibikoresho ndetse n’amahugurwa mu barimu.
Haba Sharoon umuyobozi muri USAID ushinzwe gukurikirana ibikorwa n’imyigire yatangarije itangazamakuru ko hari imbogamizi zifitwe n’abana bari mu mashuri ariko ntibakurikire kimwe n’abandi kubera ubumuga bafite butandukanye ndetse n’ibindi bibazo. Yagize ati: “Iyi ni yo mpamvu hashyizweho Politiki y’Uburezi budaheza kugira ngo abana bose babashe kwiga”.
Yakomeje avuga ko icya mbere kigiye gukorwa ari ukumenya abo bana bafite ibibazo, noneho hakanareberwa hamwe icyo buri mufatanyabikorwa akwiriye gukora nk’uko USAID Soma Umenye bafasha mu gutanga ibitabo ku munyeshuri n’umwarimu ku buryo ibyo bitabo nabyo bizajya byita no ku bana bafite ibyo bibazo bidasanzwe bakurikire kimwe n’abandi.
Ikindi yagarutseho, ni amahugurwa agomba guhabwa abayobozi b’ibigo n’abarimu kugira ngo bamenye abo bana, bamenye aho bafite ibibazo ku buryo babasha kubafasha akaba asanga inama nyunguranabitekerezo irimo kuba igomba kwiga kuri icyo kibazo ndetse hafatwe n’ingamba zihariye kuko umwana wese w’Umunyarwanda afite uburenganzira kimwe n’undi aho agomba kujya mu ishuri kandi akabasha gukurikira kimwe n’abandi kugira ngo azagire icyo yigezaho ndetse akigeze no ku Gihugu.

@ Kayitesi Carine