Kuri uyu munsi tariki 27 Kamena 2019 i Kigali abafite ubumuga bukomatanyije bizihije umunsi mpuzamahanga ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Bose ntiryuzuye tutarimo (Uburenganzira bw’abanyarwanda bose harimo nubw’abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva no kutabona.’
Hon Muhongayire Christine aganira nikinyamakuru umwezi yavuga ko abanyarwanda ari inkingi y’iterambere bityo rero ko n’abafite ubumuga bafite uburenganzira bungana ati “umunyarwanda niwe nkingi y’iterambere, hari amashuri ariko ntago biragera ku rwego twifuza, aho tubona amashuri nk’aya ngaya twavugaga y’abafite ubumuga bukomatanyije ariko nabyo tuzagenda tubigeraho buhoro buhoro kandi nta kintu na kimwe cyatunanira dufatanyije n’igihugu cyacu, ibyagaragaye ko bikomeye byose byarashobotse.”
Akomeza avuga ko hariho amategeko yatowe mu nteko ishinga amategeko icyambere twashyizeho amategeko abarengera k’uburyo n’inyubako zose n’ibindi bigenda byubakwa byose bigira inzira yabugenewe bashobora kubasha gutambukaho, amazu maremare ajyeho za Ascenceur kuburyo ufite ubumuga atananirwa kugera aho yifuza kugera, uretse n’amategeko twatoye, tunabakorera ubuvugizi.” Yagarutse ku babyeyi bafite abana bafite ubumuga ashima ababafata neza ariko anenga nabafata nabi abana babo kubera ko bafite ubumuga kuko aba ari abana nk’abandi akaba ari muri urwo rwego bagomba guhabwa agaciro kuko nabo ari abana nkabandi nkuko babyivugiye mu nsanganyamatsiko y’uyu munsi bati ‘Bose ntiryuzuye tutarimo.’

Umuyobozi w’ungirije wa komite nyobozi y’inama y’igihugu w’abafite ubumuga Dr Mukarwego Beth avuga ko abantu bafite ubumuga nabo bakeneye kwiga. Yagize ati “nk’uko abantu bose bafite ubumuga bahawe ubushobozi bwo kujya kwiga, nabo bakeneye kujya kwiga nabafite ubushobozi buke nibura hakarebwa uburyo bakigishwa gusoma inyuguti zisanzwe zikagirwa nini. Abandi utumva utabona agahabwa inyandiko y’abana bafite ubumuga bwo kutabona basoma bakoresheje intoki.” Yakomeje asaba ko abana bafite ubumuga bwo kutabona bahabwa ikigo cyabo kihariye ngo kuko kwigana n’abandi bibagora, bityo Leta ikaba yashyiramo ingufu kugira ngo nabo bahabwe uburezi bufite ireme.

Furaha Jean Marie umwe mubari bitabiriye ufite ubumuga bukomatanyije avuga ko bafite umuryango uhuriza hamwe m’urwego rwo gukorera ubuvugizi bagenzi babo, akomeza avuga ko ururimi rwabo ari amarenga yo mu ntoki. Avuga kuri uyu munsi yagize ati “ubundi uyu munsi tuba twaje aha kugira ngo tugaragaze imibereho yacu ndetse n’abari mu miryango batotezwa bakorerwa ubuvugizi hanamenyekana muri rusange imbogamizi bahura nazo kugirango zigweho nyuma zishakirwe umuti.”

Mukanyandwi Aline ukomoka i Ndera muri Gasabo umubyeyi w’umwana ufite ubumuga bukomatanyije ntavuga,ntiyumva ntabona ntagenda akaba afite imyaka icumi. Uyu mwana witwa Musabyimana Emma yafashwe n’indwara ya Tifoyide (Typhoid) yamufashe afite amezi icyenda kubw’ubushobozi buke atinda kujyanwa kwa Muganga bimuviramo kugira ubwo bumuga. Ati”ndishimira uyu munsi nshimira na Leta y’u Rwanda kuba yaradufashije igashyiraho iyizihizwa ry’uyu munsi no kudukurira abana m’ubwigunge bagahura n’abandi, natwe kandi tukabasha kwiyakira no kwakira abana bacu ko ari abana nk’abandi nk’uko babidusobanurira.

Abafite ubumuga barashimira Leta y’uRwanda n’imiryango itandukanye ibafasha umunsi kumunsi ikora akazi gakomeye cyane ko kudukura mubwigunge babafasha kwitinyuka bityo abafite ubumuga cg abafite abana bafite ubumuga twese tubasha kwiyakira
@Kayitesi Carine
umwezi.net