AKARENGANE

Icuruzwa ry’abantu rihangayikishije igihugu cy’u Rwanda.

Igihugu cy’u Rwanda gihangayikishijwe n’uko abantu b’ingeri zitandukanye batazi icyo icuruzwa ry’abantu ari cyo ndetse n’abagizweho ingaruka n’icyo kibazo bakagira ipfunwe ryo gutanga ubuhamya.

Umuyobozi wa never again Rwanda; Dr. NKURUNZIZA Joseph avuga ko hakozwe ubushakashatsi bwakozwe imyaka ibiri bwigaga ku icuruzwa ry’abantu, byasanzwe ko ari ibintu abantu bataramenya neza. Yagize ati “Ni ikintu kitazwi neza ndetse n’ababikorewe ntibarafunguka ngo babivuge, hakenewe ubuvugizi ngo abanyarwanda babimenye.” Akomeza asaba ko izindi nzego bireba ko zakabaye zifata iyambere mu gukora ubukangurambaga kuko ikibazo cy’icuruzwa ry’abantu gihangayikishije isi muri rusange ndetse n’akarere ka afurika y’iburasirazuba. Akomeza avuga ko leta yabishyizemo imbaraga binyuze mu bigo bireba, yagize ati “Leta yafashe iyambere cyane cyane ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka bakoranye n’izindi nzego z’ibindi bihugu, RIB na Polisi n’ubutabera ndetse abanyarwanda batangiye gukangurirwa no kwigishwa kuva 2018 .”

Dr. NKURUNZIZA Joseph umuyobozi wa Never again Rwanda

Yakomeje avuga ko ari uruhare rwa buri wese ko habaho ihanahana ry’amakuru ndetse n’ibindi bigo bigakomeza gushyiramo imbaraga kuko kugira ngo ikibazo gikemuke ni uko abantu baba bagomba kuba bafite amakuru yuzuye hakanajyaho ikigo gikwiye gufasha ababa bahuye n’ibyo bibazo hakanabaho ubuvugizi ndetse n’uruhare rw’itangazamakuru. Yakomeje avuga ko icuruzwa ry’abantu ridakorerwa hanze y’igihugu gusa ko no mu gihugu imbere bikorwa.

UMURUNGI Providence; intumwa ya Minisitiri w’ubutabera mpuzamahanga yavuze ko ubu bushakashatsi babwishimiye. Ati “Ubushakashatsi turabwishimiye ni igikorwa natwe twateye inkunga nka Minisiteri, ni ikintu twari dutegereje cyane kuko bizadufasha gushyira muri gahunda no guteganya icyakorwa m’urwego rwo kongera ingufu m’ukurwanya icuruzwa ry’abantu.” Avuga ku mpamvu zituma habaho icuruzwa ry’abantu yagize ati “Hari impamvu z’ubukene, ubushomeri n’ubushukanyi; hari gihe babashuka ngo babajyanye mu mashuli bagerayo bagakoreshwa indi mirimo.”

Umurungi avuga ko hafashwe ingamba zo kugabanya icyo kibazo ndetse no gukorana n’inzego z’ibindi bihugu kuko ngo hari igihe bigorana ko uwacuruje umuntu yafatwa akagezwa m’ubutabera kuko aba atari imbere mu gihugu.

Umurungi Providence, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga, muri minisiteri y’ubutabera

Imibare igaragaza ko abantu bacurujwe mu Burundi ari 62.7% naho muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ari 15% mu gihe mu Rwanda ari 13.6%, ab’igitsinagore bagera kuri 77,6% mu gihe igitsinagabo ari 22.3%.

@Kayitesi Carine

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZASOMWE CYANE

To Top
play button
Umwezi Radio 95.3 FM